Perezida Kagame na Madamu barebye umukino wahuje Patriots na US Monastir (Amafoto)

Ikipe ya Patriots BBC yatsinzwe umukino wa mbere mu rugendo rw’imikino ya Basketball Africa League aho yatsinzwe na US Monastir amanota 91 kuri 75.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena, witabirwa na Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame.

Ni umukino usoza imikino yo mu itsinda rya mbere amakipe yombi ahuriyemo. Amakipe yombi yagiye gukina uyu mukino anganya amanota ane mu mikino ibiri yari amaze gukina, gutsinda uyu mukino byari bisobanuye kuyobora itsinda rya mbere bidasubirwaho.

Abakinnyi batanu ba Patriots BBC babanje mu Kibuga : Gasana Kenneth Sagamba Sedar , Brandon Costner ,Chris Ibeh na Ndizeye Dieudonné.

Ni umukino ikipe amakipe yombi yakinnye agace ka Ka akoresheje imbaraga nyinshi dore ko karangiye US Monastir igatsinze n’amanota 24 kuri 20 ya Patriots BBC. Agace ka Kabiri Patriots BBC yazamuye amanota maze ishiramo ikinyuranyo cy’amanota abiri dore karangiye itsinze amanota 24 kuri 22 bivuze ko amakipe yombi yagiye kuruhuka US Monastir iyoboye n’amanota 46 kuri 44 ya Patriots BBC.

Agace ka gatatu US Monastir yungukiye mu makosa ya Patriots BBC yo gutakaza imupira hagati mu kibuga maze ishiramo ikinyuranyo cy’amanota 12 dore ko aka gace US Monastir yagatsinze amanota 22 kuri 14 ya Patriots BBC. Agace ka kane ari nako ka nyuma ikipe ya US Monastir yerekanye itandukaniro hagati yayo na Patriots BBC maze itsinda amanota 23 kuri 17 igiteranyo cy’uduce twose kiba amanota 91 ya US Monastir kuri 75 ya Patriots BBC. Muri uyu mukino umukinnyi wa US Monastir Wael ARAKJI yatsinze amanota 28 mu gihe Gasana Kenneth yamukurikiye n’amanota 22.

Uko umukino wagenze:

FT: Patriots BBC 75-91 US Monastir

Agace ka mbere: 20-24
Agace ka kabiri : 24-22
Agace ka gatatu:14-22
Agace ka kane:17-23

- Rivers Hoopers 80-69 GNBC

Agace ka mbere: 18-18
Agace ka kabiri: 23-22
Agace ka gatatu: 18-19
Agace ka kane:21-10

Uko itsinda rihagaze nyuma y’imikino itatu:

1. US Monastir : Imikino itatu,amanota 6
2. Patriots BBC : Imikino itatu,amanota 5
3. Rivers Hoopers: Imikino itatu, amanota 4
4. GNBC: Imikino itatu , amanota 3

Urugendo rwa Patriots BBC rugana mu makipe 12 ari gukina BAL 2021:

● Afurika y’iburasirazuba Patriots BBC yari mu itsinda rya kane imikino yabereye muri Tanzania

• Patriots BBC 73-64 DYNAMO( Burundi)
• Patriots BBC 125-50 Hawassa (Ethiopia)
• Patriots BBC 79-65 JKT ( Tanzania)
• Patriots BBC 74-63 City Oilers BBC ( Uganda )

Imikino yo mu Itsinda rya mbere (A), BAL yabereye Kigali -RWANDA

• Patriots BBC 94-88 GNBC ( Madagascar)
• Patriots BBC 76-53 UNZP (Zambia )
• Patriots BBC 113-61 JKT ( Tanzania)

● 1/2
• Patriots BBC 81-59 City Oilers ( Uganda )

● Umukino wa nyuma

• Patriots BBC 94-63 GNBC( Madagascar

Imikino ya nyuma y’amakipe 12 yatangiye 16 Kugera 30 Gicurasi 2021 Kigali-Rwanda

Itsinda rya mbere

• Patriots BBC 83-60 Rivers Hoopers ( Nigeriya)
• Patriots BBC 78-72 GNBC ( Madagascar)
. Patriots BBC 75-91 US Monastir ( Tunisia)

Amafoto: Muzogeye Plaisir

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka