Patriots BBC itsinze City Oilers ishimangira umwanya wa mbere mu itsinda(Amafoto)

Kuri iki cyumweru tariki 20 Ukwakira 2019 muri Tanzania hakinwaga imikino ya nyuma mu itsinda rya 4 mu rwego rwo gushaka itike ya Basketball Africa League.

Umukino wahuje amakipe y’ibigugu mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, Patriots BBC yo mu Rwanda na City Oilers yo muri Uganda warangiye Patriots BBC itsinze amanota 74 kuri 63 ya City Oilers.

Ni umukino wari ufite igisobanuro cyo kuwutsinda, kuko wagombaga kugena ikipe iba iya mbere muri iri tsinda . Patriots yinjiranye imbaraga zidasanzwe kuko wari wo mu kino wa nyuma ibifashijwemo na Nijimbere Guibert, yatsinze agace ka mbere amanota 18 ku manota 10 ya City Oilers.

Agace ka kabiri City Oilers yagakinanye imbaraga nyinshi maze Ndikumana Landry ayifasha kugabanya ikinyuranyo. Ako gace kararangiye Patriots BBC igatsinze n’amanota 32 kuri 31 ya City Oilers. Amazina akomeye nka Kenneth Gasana, Mugabe Aristide, yerekanye ko agaciro k’irushanwa bakazi.

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yakomeje gushyiramo ikinyuranyo cyavuye ku inota rimwe mu gace ka kabiri igera ku manota 13 y’ikinyuranyo. Aka gace karangiye Patriots BBC igatsinze n’amanota 58 kuri 45 ya City Oilers.

Agace ka kane ari na ko ka nyuma Michael Makiadi na Ruzigande Ally ba Patriots BBC bakomeje gushyiramo ikinyuranyo cyatumye Patriots BBC itsinda umukino n’amanota 74 kuri 63 ya City Oilers .

Ndikumana Landry wa City Oilers ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 22. Gutsinda uyu mukino kuri Patriots BBC byatumye iyobora itsinda n’amanota 8, ikurikirwa na City Oilers yagize amanota 7. Amakipe yombi yahise abona itike y’icyiciro gikurikiyeho.

Basketball Africa League ni irushanwa ririmo gukinwa ku nshuro yaryo ya mbere. Imikino ya nyuma izabera mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu umwaka utaha wa 2020.

Amafoto: FIBA

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birashimishije cyanepe!!!

Byukusenge Emmy yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka