Miami Heat yegukanye igikombe cya NBA 2013

Ikipe ya Miami Heat yegukanye igikombe cya shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), nyuma yo gutsinda San Antonio Spurs amanota 95-88 ku mukino wa nyuma wabaye saa cyenda z’ijoro ku wa gatanu tariki 21/06/2013.

Miami Heat yatwaya igikombe bigoranye cyane, kuko nk’uko amategeko agenga irushanwa abitaganya, ikipe itwara igikombe igomba kuba yaratsinze imikino itatu ya nyuma iba iteganyijwe hagati y’amakipe abiri aba ahatanira igikombe.

Miami Heat yatwaye igikombe cya NBA bigoranye.
Miami Heat yatwaye igikombe cya NBA bigoranye.

Kugirango rero haboneke ikipe itsinda imikino itatu hagati ya Miami Heat na San Antoinio Spurs, byabaye ngombwa ko hakinwa imikino irindwi kuko amakipe yombi yari yabashije gutsinda imikino itatu, bivuze ko hari hamaze gukinwa imikino itandatu, maze hiyambazwa umukino wa karindwi ari nawo wahesheje Miami Heat igikombe.

Muri iyo mikino irindwi, San Antoinio Spurs niyo yatsinze uwa mbere ku manota 92-88, Miami Heat itsinda umukino wa kabiri ku manota 103-84, San Antonio itsinda uwa gatatu ku manota 13-77, Miami itsinda umukino wa kane ku manota 109 -93.

Umukino wa gatanu wabaye uwa San Antonio yatsinze amanota 114-104, Miami Heat itsinda umukino wa gatandatu bigoranye cyane, ku manota 103-100 ari naho banganyirije imikino itatu kuri itatu, maze umukino wo gukemura impaka wabaye kuri uyu wa gatanu Miami Heat yitwara neza yegukana igikombe nyuma yo gutsinda amanota 95-88.

LeBron James wabaye MVP yishimira ibikombe ari kumwe na mugenzi we Dwyane Wade.
LeBron James wabaye MVP yishimira ibikombe ari kumwe na mugenzi we Dwyane Wade.

LeBron James wafashije cyane ikipe ye ya Miami Heat kwegukana igikombe atsinda amanota 37 ku giti cye, yanatorewe kuba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri iyo mikino ya nyuma (Most Valuable Player of finals /MVP).

Miami Heat itwaye igikombe cya shampiyona yikurikiranye kuko yanagitwaye umwaka ushize, kikaba ari n’icya gatatu mu mateka yayo, kuko kuva yashingwa mu waka wa 1988, yatwaye igikombe cya shampiyona muri 2006, 2012 na 2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gutukana si byiza mugenzi wanjye. Ntawe utakwibeshya! kandi amakuru y’ingenzi bayaguhaye ariko wireba akantu kamwe ngo gace inka amabare. hari n’igihe wasanga nawe wibeshye ubanze urebe neza mbere yo gutukana. si byiza!

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

kuko nk’uko amategeko agenga irushanwa abitaganya, ikipe itwara igikombe igomba kuba yaratsinze imikino itatu ya nyuma iba iteganyijwe hagati y’amakipe abiri aba ahatanira igikombe. - See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article11168#sthash.ee3aI1of.dpuf

ARIKO MWAGIYE MWANDIKA IBYO MUZI KOKO?!! Amategeko ateganya ko ikipe igomba gutsinda imikino 4 mu mikino 7, ntabwo rero igomba gutsinda imikino 3 ya nyuma nkuko mwabyanditse. Niba ubunyamakuru bubananiye muzage guhinga. Nimuyinyonge ariko mwikosore.!

IMIKINO3YANYUMA!? yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka