Memorial Gisembe:Espoir yihereranye Muzinga

Ku munsi wa mbere w’irushanwa rizwi nka Memorial Gisembe ikipe ya Espoir yo mu Rwanda yihereranye ikipe ya Muzinga y’i Burundi iyitsinda 63 kuri 51 mu gihe no mu bakobwa ikipe ya APR BBC yatangiye itsinda The Hoops nayo yo mu Rwanda

Irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,by’umwihariko rikaba ryaritiriwe Gisembe wahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Espoir, ryakomeje kuri uyu wa gatanu .

Ikipe y'abakobwa ya APR
Ikipe y’abakobwa ya APR

Igice cya mbere cy’iri rushanwa cyari cyahuje amakipe yo mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, ubu rikaba rikomeje mu gice cya kabiri aho amakipe aturuka mu bihugu birimo Uganda,Burundi na Republika iharanira Demokarasi ya Kongo biri guhatana n’amakipe yaje mu myanya itatu ya mbere (Abagabo n’abagore) mu gice cya mbere cy’irushanwa.

Berco Stars nayo yatangiye itsinda Monsters ya Uganda
Berco Stars nayo yatangiye itsinda Monsters ya Uganda

Imikino yabaye kuri uyu wa gatanu, yabimburiwe n’umukino wahuje amakipe y’abakobwa ya Berco Stars y’i Burundi na Magic Stormers ya Uganda,umukino uza kurangira Berco Stars itsinze Monsters amanota 54 kuri 42, mu gihe nyuma yaho ikipe ya APR BBC nayo yatsinze The Hoops amanota 48-35.

Mu Bagabo, Ikipe ya CSK yanegukanye igice cya mbere cy’iri rushanwa yatsinze ikipe ya IPRC kigali amanota 84-71.

Undi mukino wari witezwe n’abantu benshi waje guhuza ikipe ya Espoir na Muzinga, umukino waje kurangira Espoir itsinze Muzinga y’i Burundi amanota 63-51.

Muzinga n'ubwo yatsinzwe yerekanye ubuhanga bwinshi
Muzinga n’ubwo yatsinzwe yerekanye ubuhanga bwinshi

Iri rushanwa rikaba rikomeza ku bibuga bitandukanye,mu gihe umukino wa nyuma utegerejwe kuri iki cyumweru.

Umunsi wa mbere mu mafoto

APR BBC yatsinze The Hoops
APR BBC yatsinze The Hoops
Habanje gufatwa umunota wo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994
Habanje gufatwa umunota wo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994
Ikipe ya Espoir
Ikipe ya Espoir
Espoir na Muzinga wari umukino wari ishiraniro
Espoir na Muzinga wari umukino wari ishiraniro
Abafana bari bagerageje kwitabira irushanwa ryo kwibuka
Abafana bari bagerageje kwitabira irushanwa ryo kwibuka
Ikipe ya The Hoops yatsinzwe na APR
Ikipe ya The Hoops yatsinzwe na APR

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka