Komite Nyobozi ya FERWABA yarasheshwe

Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA), tariki 21/04/2012, yasheshe Komite nyobozi yari iyoboye, itegeka ko hagomba kuba amatora yo gushyiraho abayobozi bashya bazatorwa ku cyumweru tariki 29/04/2012.

Gusesa Komite yari iriho byaturutse cyane cyane ku cyifuzo cy’inteko rusange ndetse n’abari abayobozi barabyemera nk’uko twabitangarijwe na Albert Kayiranga wari umaze amezi ane ayobora FERWABA.

Nyuma yuko umuyobozi wa FERWABA, Kalisa Eric Salongo yeguye, FERWABA yasigaye iyoborwa na Albert Kayiranga by’agateganyo.

Kayiranga yagize ati “Abanyamuryango bifuje ko tutakomeza kuyobora mu buryo bw’agateganyo kandi hari imyanya myinshi ituzuye, bafata icyemezo cy’uko komite yose ihita iseswa, hakazakorwa amatora y’abayobozi bazajya mu myanya yose y’ubuyobozi bwa FERWABA”.

Amatora y’abayobozi ba FERWABA azaba ku cyumweru tariki 29/04/2012, ababishaka bose bujuje ibisabwa batangiye kwiyamamaza kugeza ku cyumweru mbere y’ayo matora; nk’uko Kayiranga yabitangaje.

Kubera ko FERWABA itasigara nta muyobozi, inama y’inteko rusange yasabye abayoboraga FERWABA ko bakomeza gukirikirana imirimo yari ihari, kugeza ku cyumweru ubwo hazakorwa amatora.

Amatora azaba ku cyumeru ni ayo gusimbura cyane cyane abayobozi beguye, abazatorwa bazamara umwaka umwe, bivuze ko muri 2013 hazaba andi matora mashya agomba kuzashyiraho abayobozi bazamara imyaka ine ku buyobozi; nk’uko amategeko agenga FERWABA agiteganya.

Twifuje kumenya niba Albert Kayiranga aziyamamariza kuyobora FERWABA cyane ko yari amaze iminsi ayiyobora, adutangariza ko akibitekerezaho.

Yagize ati “Ngomba kubanza kubitekerezaho neza, nkagisha inama ikipe nkomokamo ndetse n’abankuriye nkazabona gufata umwanzuro”.

Mu byakozwe na FERWABA ku buyobozi bwa Kayiranga, hasojwe shampiyona ya Basketball, hakinwa imikino ya Play offs ndetse n’igikombe cyo kurwanya Malaria cyateguwe na FERWABA ku bufatanye na Imbuto Foundation.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka