Kagame na Macron barebye umukino Patriots yegukanyemo intsinzi (Amafoto)

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron barebye umukino wa Basketball warangiye ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda isezereye Feroviario de Maputo yo muri Mozambique.

Ni umukino wa 1/4 cy’irushanwa nyafurika ry’umukino wa Basketball (BAL), ikipe ya Patriots ikaba yasezereye Feroviario de Maputo bigoranye ku ntsinzi y’amanota 73 kuri 71.

Uwo mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 ubera muri Kigali Arena. Wabanjirijwe n’uwahuje US Monastir na AS Douanes yo muri Senegal. US Monastir yatsinze AS Douanes amanota 86 kuri 62 maze AS Douanes ihita isezererwa.

Saa tatu z’ijoro, Patriots BBC na Feroviario de Maputo ni zo zari zitahiwe kwishakamo izakina kimwe cya kabiri. Ni umukino Patriots BBC yatangiye neza kuko agace ka mbere yagatsinze ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota icyenda kuko karangiye ifite amanota 24 kuri 15 ya Feroviario de Maputo.

Mu gace ka kabiri Feroviario de Maputo yakangutse maze itangira gukoresha abakinnyi ba Patriots amakosa. Abarimo Brandon Costner na Bush Wamukota bagowe cyane muri uyu mukino. Aka gace karangiye Feroviario de Maputo yigaranzuye Patriots maze igatsinda ku manota 24 kuri 18. Igice cya mbere cyarangiye Patriots BBC ifite amanota 42 kuri 39 ya Feroviario de Maputo.

Mu gice cya kabiri Feroviario de Maputo yakomereje aho yari igeze mu gice cya mbere maze ikomeza kurusha Patriots BBC bituma inayitsinda mu gace ka gatatu amanota 18 kuri 12.

Imibare yabaye myinshi ku ruhande rw’umutoza Alan Major ubwo abakinnyi babiri Brandon Costner na Chris Ibeh buzuzaga amakosa bagasohoka mu kibuga. Mugabe Aristide yerekanye ubunararibonye ndetse n’imbaraga z’ubuyobozi mu gace ka kane maze afasha Patriots BBC kugatsinda aho Patriots yatsinze amanota 19 kuri 14 ya Feroviario de Maputo.

Umukino warangiye Patriots BBC iwutsinze n’amanota 73 kuri 71 ya Feroviario de Maputo. Gasana Kenneth yatsinze amanota 23. Yakurikiwe na Mugabe Aristide watsinze amanota 18 ku ruhande rwa Patriots BBC. Patriots BBC irahura na US Monastir muri 1/2 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021.

Uko imikino ya 1/4 yagenze:

 Patriots BBC 73-71 Feroviario de Maputo

Agace ka mbere : 24-15
Agace ka kabiri: 18-24
Agace ka gatatu 12-18
Agace ka kane : 19-14

 US Monastir 86-62 As Douanes

Agace ka mbere : 19-16
Agace ka kabiri: 29-18
Agace ka gatatu: 18-13
Agace ka kane :20-15

Gahunda y’imikino ya 1/2

Kuwa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021

17:30: Zamalek vs Petro de Luanda
21:00: Patriots BBC vs US Monastir

Andi mafoto:

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka