KBC yavuye muri Shampiyona nyuma yo gukora impanuka

Ikipe ya Kigali Basketball Club (KBC) yasezeye muri Shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda nyuma y’impanuka yibasiye iyo kipe ndetse n’umwe mu bakinnyi bayo akitaba Imana.

Tariki ya 01/03/2015 nibwo KBC yerekezaga mu Karere ka Huye gukina umukino wa Shampiyona ku munsi wa munani yaje gukorera impanuka mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, Akagari ka Sheli. Muri iyo mpanuka haje gukomerekeramo abakinnyi benshi ndetse n’umukinnyi wayo RUTAYISIRE Jean Guy yitaba Imana.

Nyuma y’iyo mpanuka imikino y’umunsi wa munani yaje gusubikwa ndetse n’aho isubukuriwe ikipe ya KBC yari igifite abakinnyi benshi bakomeretse bakiri mu bitaro ntiyabashije gukomeza kwitabira iyo mikino.

KBC (mu myenda y'ubururu) yamaze gusezera muri Shampiyona (ifoto: Ububiko).
KBC (mu myenda y’ubururu) yamaze gusezera muri Shampiyona (ifoto: Ububiko).

Kigali Today iganira n’umuyobozi wa Tekiniki mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball, Didier Shema Maboko, yatangaje ko ikipe ya KBC yamaze kubamenyesha ko itagikomeje kwitabira Shampiyona y’uyu mwaka.

Didier Shema yagize ati “Nibyo ikipe ya KBC yamaze kutumenyesha ko itakibashije gukomeza kwitabira imikino ya Shampiyona kubera ibibazo by’abakinnyi bakomerekeye mu mpanuka, gusa wenda mu yandi marushanwa yandi dutegura hari ayo bashobora kuzitabira baramutse babishoboye”.

Urutonde rw’uko amakipe yari ahagaze muri Shampiyona rwamaze guhindurwa imikino yari yarakinwe n’ikipe ya KBC yamaze gukurwaho, ndetse n’amanota yari yarakorewe kuri iyo kipe yakuweho.

Guy, umukinnyi wa KBC wahitanywe n'impanuka.
Guy, umukinnyi wa KBC wahitanywe n’impanuka.

Urutonde rurambuye (Amanota,imikino)

1- APR BBC: Amanota 11 mu mikino 6
2- UGB: Amanota 10 mu mikino 6
3- IPRC-South BBC: Amanota 10 mu mikino 6
4- RUSIZI BC: Amanota 8 mu mikino 5
5- IPRC-Kigali BBC: Amanota 8 mu mikino 5
6- ESPOIR BBC: Amanota 7 mu mikino 4
7- CSK BBC: Amanota 7 mu mikino 5
8- Patriots BBC: Amanota 6 mu mikino 4
9- UR-Huye BBC: Amanota 6 mu mikino 5
10- 30 Plus BBC: Amanota 6 mu mikino 5
11- UR-CE BBC: Amanota 5 mu mikino 6

Iyi Kipe ya KBC ivuye muri Shampiona imaze gukina imikino ibiri na UGB ndetse Patriots.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka