KBC yatwaye igikombe cy’Agaciro Development Fund

Kigali Basketball Club (KBC) yegukanye igikombe cyo gushyigikira ikigega “Agaciro Development Fund’ nyuma yo gutsinda Espoir BBC ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku cyumweru tariki 23/09/2012.

KBC yaherukaga kwegukana igikombe cya shampiyona, yagaragazaga imbaraga kurusha Espoir maze inayitsinda ku manota 75-56.

KBC yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma imaze gusezerera APR BBC ku manota 76-63, naho Espoir yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe yari yasezereye Cercle Sportif de Kigali (CSK) iyirusha cyane ku manota 81-53.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu APR BBC yatsinze CSK amanota 84-60, naho mu rwego rw’abagore APR BBC ni yo yegukanye igikombe itsinze Kaminuza y’u Rwanda.

Bitewe n’uko mu bagore hari hitabiriye amakipe atatu gusa, byabaye ngombwa ko amakipe yose uko ari atatu APR BBC, Rwandans Allied for Peace (RAPP) na Kaminuza y’u Rwanda zihura hagati yazo (Mini championnat), maze ikipe ibonye amanota menshi kurusha ayandi igahabwa igikombe.

APR BBC yatsinze RAPP 67-32, inatsinda Kaminuza y’u Rwanda 52-47, maze ihabwa igikombe, mu gihe Kaminuza y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri kuko yari yatsinze RAPP.

Nyuma y’iri rushanwa amafaranga yose yinjiye ku kibuga azateranywaho miliyoni eshatu zakusanyijwe n’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) maze ashyirwe mu kigega Agaciro Development Fund.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka