Ikipe ya Urunani na Ubumwe nizo zegukanye igikombe cyo kwibuka muri Baskeball

Urunani Basketball Club yo mu Burundi mu rwego rw’abagabo, na Ubumwe Basketball Club yo mu Rwanda mu bagore, nizo zegukanye ibikombe mu irushanwa ryo kwibuka abakunzi ba Baskeball bazize Jenoside yakorwe Abatutsi, ryasojwe tariki 09/06/2013 kuri stade ntoya i Remera.

Ku mukino wa nyuma mu gababo wahuje Espoir BBC yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse ikaba ari nayo itegura iri rushanwa, yahuye na Urunani nayo ihagaze neza mu Burundi.

Uwo mukino wari ukomeye kuko amakipe yombi yasaga n’anaganya umukino ndetse n’ingufu ariko mu minota ya nyuma ikipe ya Urunani iza kwigaragaraza irangiza umukino itsinze Espoir BBC amanota 63-61.

Urunani yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda amakipe yose yari kumwe nayo mu itsinda. Urunani yatsinze APR BBC 80- 53, itsinda na CSK 79-42.

Espoir BBC yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda Warriors yo muri Uganda amanota 80-68, inatsinda Muzinga y’i Burundi amanota 71- 61.

Urunani Basketball y' i Burundi bishimira igikombe batwaye nyuma yo gutsinda Espoir BBC yo mu Rwanda.
Urunani Basketball y’ i Burundi bishimira igikombe batwaye nyuma yo gutsinda Espoir BBC yo mu Rwanda.

Mu bagore, Ubumwe BBC, ikipe yari yaregukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona, yatsinze APR BBC amanota 56- 46.

Mbere yo kugera ku mukino wa nyuma mu bagore, Ubumwe yari yatsinze RAPP amanota 53-36, naho APR BBC itsinda PJB y’i Goma amanota 43-32.

Mu bagabo, iri rushanwa ry’iminsi itatu ryari ryitabiriwe na Espoir BBC, APR BBC, CSK, Muzinga na Urunani zo mu Burundi na Warriors yo muri Uganda.

Mu bagore hari harimo APR BBC, Ubumwe BBC, RAPP na Promotion Jeunesse Basketball (PJB) y’ i Goma muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Muri iri rushanwa ngarukamwaka ryitiriwe uwari igihanganye muri uwo mukino Ntarugera Emmanuel bitaga Gisembe, ubushije igikombe cyari cyagukanywe na CSK mu bagabo naho mu bagore cyari cyegukanywe na APR BBC.

Theonste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

vrmnt coup d chapeau pr l’ekip d’Urunani,ils l’ont meritE

Ntwali Armel yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka