Ikipe ya UGB ishobora kuva muri Shampiona ya Basketball

Ikipe ya UGB (United Generation Basket Ball) ishobora kuva muri Shampiona ya Basketball mu Rwanda nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umukino wa Basket mu Rwanda (FERWABA) basanga ryarabarenganije rikanga ubusabe bwo kwimura umukino wabo ahubwo igaterwa mpaga.

Aka karengane kavugwa na UGB kakaba kajyanye n’uko iyi kipe yatewe mpaga ku mukino wagombaga kuyihuza n’ikipe ya Patriots BBC ku itariki ya 17 Mata 2015 ntube, kuko bamwe mu bakinnyi ba UGB bari bafite gahunda yo kwibuka ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, babimenyesha FERWABA ntibihe agaciro.

UGB ivuga ko FERWABA yayisubije habura umunsi umwe ngo umukino ube
UGB ivuga ko FERWABA yayisubije habura umunsi umwe ngo umukino ube

Kigali Today mu kiganiro na Murenzi Yves utoza UGB, atangaza ko kwemeza mpaga ku mukino wo kuri uwo munsi ari akarengane gakomeye FERWABA yabakoreye, kuko basabye ku gihe ko uyu mukino wasubikwa kandi ku mpamvu z’umvikana, FERWABA ikabasubiza itinze kandi ibahakanira.

Murenzi yagize ati ’’ Ubusanzwe mu mategeko tugenderaho mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basket mu Rwanda, avuga ko iyo ikipe isaba ko umukino yagombaga gukina usubikwa, ibisaba iminsi ine mbere y’uko uwo mukino uba, igasubizwa byibuze amasaha 48 mbere y’ umukino’’.

Ibaruwa FERWABA yanditse bwa kabiri imenyesha UGB ko igomba gukina umukino wo kuri 17
Ibaruwa FERWABA yanditse bwa kabiri imenyesha UGB ko igomba gukina umukino wo kuri 17

Ku ruhande rwa UGB basanga barabyubahirije, kuko bandikiye FERWABA ku itariki ya 11 Mata 2015, bayisaba ko umukino bagombaga gukina na Patriots BBC ku itariki ya 17 Mata 2015 usubikwa kuko bamwe mu bakinnyi ba UGB bari bafite gahunda zo kujya kwibuka ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi, ko kandi abandi bakinnyi bagombaga kubaherekeza kugirango bababe hafi.

UGB isanga FERWABA yarimye agaciro ubusabe bwayo yemeza mpaga kuri uwo mukino

FERWABA aho gukurikiza itegeko rivuga ko igomba gusubiza ikipe yasabye gusubika umukino byibuze mu masaha 48 mbere y’umukino, Murenzi avuga ko FERWABA yabahaye igisubizo kuwa Kane tariki ya 16 Mata ahagana mu ma saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Murenzi ati ’’ Igisubizo cya FERWABA cyatugezeho gitinze kandi cyimye agaciro ubusabe bwacu kandi impamvu twatangaga zumvikana, kandi bigaragara ko ntanicyo byari bwice kuri gahuna y’imikino yo kwishyura kuko hari n’amakipe atararangije imikino ibanza, bituma dufata umwanzuro wo kujya gufata mu mugongo abavandimwe dukinana kuko yo yari gahunda itarashoboraga gusubikwa’’.

UGB yanditse ihakana ko itazakina uwo mukino
UGB yanditse ihakana ko itazakina uwo mukino

Murenzi atangaza kandi ko umwanzuro FERWABA yafashe wo kubatera Mpaga kuri uyu mukino ari akarengane gakomeye kandi kabagizeho ingaruka, kuko mbere y’uko uyu mukino ukinwa UGB yari kumwanya wa gatatu ku rutonde rw’imikino ibanza kandi amakipe yari ayiri imbere banganyaga amanota ikinyuranyo kikaza mu bitego (goal average), nyuma yo guterwa mpaga ikaba yaje ku mwanya wa 7.

Murenzi yatangaje ko kugeza ubu bandikiye FERWABA bayisaba ko yasubira ku cyemezo yafashe cyo kubatera mpaga ikabarenganura, kuko bakurikije amategeko basaba ko umukino usubikwa, ko kandi impamvu batanze zumvikanaga kuburyo ubusabe bwabo butari bukwiye guteshwa agaciro.

FERWABA iratangaza ko nta nyungu ifite mu kurenganya UGB

Mutabazi Richard umunyamabanga mukuru wa FERWABA, yatangaje ko nta nyungu nimwe bafite yo kurenganya UGB kimwe n’indi kipe iyo ariyo yose, ko icyo bakoze ari ukubahiriza amategeko bahana ikipe itaragaragaye ku mukino, nyuma yo kuyimenyesha mu nyandiko zirenze imwe ko umukino wo kuwa Gatanu utari busubikwe.

Mutabazi yagize ati ’’ Twabonye ibaruwa ya UGB kuwa mbere tariki ya 11 Mata 2015 isaba gusubika umukino wabo wo kuwa gatanu tariki ya 17 Mata 2015 wagombaga kubahuza na Patriot BBC,n’uwo ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2015 wagombaga kubahuza na CSK BBC, kubera impamvu z’abakinnyi babiri babo bagombaga kwibuka ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi, igikorwa cyagombaga kuba ku itariki ya 18 niya 19 Mata 2015, bakaba barifuzaga kubaherekeza ngo babafate mu mugongo’’.

Mutabazi akomeza atangaza ko nyuma yo kubona iyo baruwa ya UGB, bamenyesheje UGB ko bayibonye, inama yo kwiga kubusabe bwabo igaterana kuwa gatatu tariki ya 15 Mata 2015, igasanga nta mpamvu yo gusubika umukino wo kuwa Gatanu tariki ya 17 Mata 2015, kuko atariwo munsi w’igikorwa cyo kwibuka kuri umwe muri abo bakinnyi, ahubwo bakimura umukino wo ku cyumweru kuko ari ho umwe mu bakinnyi yagombaga kwibuka abe bazize Jenoside.

Yagize ati ’’ Nyuma yo gusanga abo bakinnyi ba UGB baragombaga kwibuka ku itariki ya 18 n’iya 19, nta mpamvu n’imwe yari gutuma duhagarika gahunda y’imikino yo kuya 17, ahubwo twe nka FERWABA twabandikiye koko kuwa kane, tubamenyesha ko umukino wo kuwa Gatanu na Patriot BBC ugumyeho, ahubwo tubakuriraho umukino wa CSK BBC ku cyumweru kuko ariwo munsi nyirizina umwe mu bakinnyi babo yagombaga kwibukiraho, kugirango bazabone uko baherekeza abavandimwe babo kuwa gatandatu no ku cyumweru kandi batishe gahunda ya FERWABA yo kuwa Gatanu’’.

Ibaruwa FERWABA yanditse bwa kabiri imenyesha UGB ko igomba gukina umukino wo kuri 17
Ibaruwa FERWABA yanditse bwa kabiri imenyesha UGB ko igomba gukina umukino wo kuri 17

Mutabazi yanatangaje ko amasaha 48 UGB iri kwitwaza ivuga ko FERWABA yakererewe kubasubiza, yubahirizwa mu gihe hari impinduka zabaye ku mukino wagombaga kuba ugahindurirwa umunsi cyangwa amasaha, ariko mu gihe igisubizo UGB yahawe nta mpinduka zari zirimo zaba iz’ umunsi, amasaha ndetse n’ikibuga, nta mpamvu y’amasaha 48 .

Kubera ingaruka iyi mpaga ishobora kugira ku ikipe ya UGB, ubuyobozi bwayo bwongeye kwandikira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2015 kugirango ibe yasubiramo icyemezo yabafatiye, aho nihatagira igihinduka bashobora kuzafata ibyemezo bikarishye, birimo no kuva ku rutonde rwa shampiyona muri uyu mwaka wa 2015.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka