Ikipe y’igihugu ya Basketball igiye kwitabira irushanwa ry’Ubwigenge muri Mozambique

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu bagabo, izitabira irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’Ubwigenge bw’igihugu cya Mozambique, rizaba tariki 24/06/2013 i Maputo mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Iri rushanwa u Rwanda ruzitabira nk’umutumirwa rizaba ririmo kandi n’amakipe y’ibihanganye muri Basketball nka Afurika y’Epfo, Angola ndetse na Mozambique yariteguye.

Umunyamabanga mukuru wa FERWABA, Richard Mutabazi, avuga ko iryo rushanwa rizafasha ikipe y’u Rwanda kwitegura neza imikino y’igikombe cya Afurika (Afro Basketball) kizaba muri Kanama uyu mwaka, ari nayo mpamvu bahisemo gusaba ubutumire muri iryo rushanwa ry’i Maputo.

Ikipe y'u Rwanda ya basketball ubu.
Ikipe y’u Rwanda ya basketball ubu.

Mutabazi yagize ati “Ubwo twari mu nama Abidjan, nibwo namenye ko hari irushanwa ryo kwizihiza Ubwigenge bwa Mozambique, hanyuma nganira n’abantu baho mbasaba ko natwe twaryitabira, bahita bemera.

Kuba rero muri iryo rushanwa harimo amakipe akomeye muri Afurika nka Angola, nta gushidikanya ko ikipe yacu izahungukira byinshi mu kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika”.

Ikipe y’u Rwanda itozwa na Moise Mutokambali, imaze iminsi itangiye gukora imyitozo, ikaba ikorera kuri Stade ntoya i Remera ku wa gatatu no ku wa gatandatu wa buri cyumweru.

Ikipe y'igihugu ya Basketball iheruka gukina Afrobasket.
Ikipe y’igihugu ya Basketball iheruka gukina Afrobasket.

Ikipe y’u Rwanda niva muri Mozambique ngo izatangira imyitozo ikomeye yitegura kwerekeza i Abidjan muri Cote d’Ivoire, mu mikino y’igikombe cya Afurika (afrobasket), izaba kuva tariki 20-31/08/2013.

Ikipe y’u Rwanda yabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika, nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu mikino y’akarere ka gatanu yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania mu ntangiro z’uyu mwaka.

Ku mukino wa nyuma ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Misiri, ari nayo zizajyana mu gikombe cya Afurika zihagarariye akarere ka gatanu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka