Ikipe A yatozwaga na Bahufite John niyo yatwaye igikombe cya ‘All Stars Game’

Ikipe yari yiswe ‘A’ yatojwe na Bahufite John ni yo yatsinze iyari yiswe ‘B’ yatojwe na Cliff Owuor mu mukino wari wahuje abakinnyi bakomeye mu mukino wa Basketball mu Rwanda (All Stars Game).

Ikipe A yatojwe na Bahufite John usanzwe anatoza ikipe ya Espoir BBC, yatsinze ikipe B yatojwe na Cliff Owuor usanzwe atoza APR BBC amanota 66-60.

Ku ruhande rw’ikipe A, Mugabe Aristide usanzwe akinira Espoir BBC akaba yaranatowe nk’umukinnyi witwaye neza muri shampiyona (MVP), ni we wigaragaje cyane atsinda amanota 16.

Ku ruhande rw’ikipe B, Buzangu Mike usanzwe akinira KBC akaba ari nawe watsinze amanota menshi muri shampiyona, ni we wigaragaje cyane muri uwo mukino kuko yatsinze wenyine amanota 23, gusa byaje kurangira ikipe ye itsinzwe.

N’ubwo ikipe ye B yatsinzwe ariko, Buzangu Mike, wakiniye ikipe ya APR BBC ndetse n’ikipe y’igihugu ni we watsinze ‘Dunk’ nziza muri uwo mukino.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) buvuga ko umukino wa ‘All Stars Game’ ugiye kuzajya ukinwa buri mwaka mu rwego rwo gukomeza gukundisha Abanyarwanda umukino wa Basketball ndetse no kuwuteza imbere, cyane ko ngo uzajya unakurura abaterankunga.

Dore abakinnyi bari bagize amakipe yombi (A na B) n’amakipe basanzwe bakinira:

Ikipe ya mbere (A): Mugabe Aristide (Espoir BBC), Muhizi Olivier (Espoir BBC), Bushiri Yesman (Rusizi BBC), Manzi Erneste (APR BBC), Girinshuti Jean Luc (UNR BBC), Rafiki Muhamed (APR BBC), Nkurikiyinka Deo (APR BBC), Gishoma Chrispin (CSK), Bayingana Denis (UGB), Ngandu Bienvenue (Espoir BBC), Shyaka Olivier (KBC), Wazayire Christophe (Espoir BBC) na Munyaneza Eric (KIE).

Ikipe ya kabiri (B): Hakizimana Lionel (APR BBC), Buzangu Mike (KBC), Barame Aboubakar (CSK), Kubwimana Ali (KBC), Uwizeye Placide (Espoir BBC), Habineza Jean Louis (Espoir BBc), Kulimushi Patrick (Ruzizi BBC), Karekezi Pascal (Espoir BBC), Uwimana Sankara (KBC), Kabange Kami (Espoir BBc), Bunene Omar Gedega (CSK), Niyonkuru Pascal (APR BBC), Ruzima Guillaume (CSK) na Murihira Theotime (APR BBC).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka