Ferwaba ishobora gusezerera abatoza ba basketball

Abatoza b’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball mu bagore n’abagabo bashobora gusezererwa ku mirimo yabo n’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) kuko batubahirije inshingano zabo zo kuzamura abakinnyi.

Abo batoza ni: Vaceslav Kavedzija utoza ikipe y’igihugu y’abagabo ndetse na Nenad Amonovic utoza ikipe y’igihugu y’abagore.

Nk’uko bitangazwa na Mugabo Jean Lucien Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba) ni uko iby’abo batoza bitarasobanuka kuko bagomba kubanza kwicara bakaganira n’abandi bayobozi ndetse bakareba icyo bakora.

Mugabo akomeza avuga ko abo batoza hazigwa ku nshingano bahawe ndetse nibyo bemeranyijwe bityo bakareba niba barabikurikije ndetse nyuma bakareba niba basezererwa cyangwa bakongerwa amasezerano.

Mugabo akomeza avuga ko ikipe y’igihugu itagize ibihe byiza kandi atari ibyo gushimirwa bityo bakaba bagomba gushaka uburyo abo batoza bafatirwa ibyemezo ariko byo bikazaturuka kubyo bazaganiraho n’abandi bayobozi bakareba icyo gukora.

Amakipe y’igihugu y’imikino ya Basketball yose akaba atarigeze yitwara neza mu marushanwa yitabiriye muri uyu mwaka wa 2011 haba mu mikino Nyafurika muri Mali n’ibikombe by’Afurika byakinwe muri uyu mwaka.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWABA avuga ko kugeza ubu atahita avuga ko abo batoza birukanywe kuko hari ingingo nyinshi bagomba kubanza kureba kugira ngo babe basezererwa kuko hari inshingano bahawe ndetse hari nibyo batanze bavuga ko bazageza ku ikipe z’igihugu bityo ibyo byose bakazabireba mbere yo kubasezerera.

Umutoza Vaceslav Kavedzija yageze mu Rwanda atoza ikipe y’igihugu y’abagabo mu mwaka wa 2008 naho umutoza wa Nenad Amonovic yatangiye gutoza ikipe y’igihugu y’abagore mu mwaka wa 2011.
Inkuru Dukesha Izuba Rirashe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

impamvu ndumusore
ndasaba ubucuti

theoneste yanditse ku itariki ya: 24-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka