FERWABA: Abayobozi babiri bamaze kwegura

Nyuma yo kwegura Kwa Pierre Munyangabe wari umuyobozi wungirije mu ishirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda FERWABA ku wa gatanu ushize, Shema Maboko Didier wari ushinzwe ubujyanama n’amategeko muri iryo shyirahamwe na we kuri uyu wa mbere yareguye.

Aba bagabo bavuga ko beguye ku kazi kabo kuko basanze badahuje icyerekezo na komite nyobozi ya FERWABA nk’uko twabitangarijwe na Shema Maboko Didier. Yabivuze muri aya magambo: “Ngewe nafashe icyemezo cyo kwegura kuko nabonaga ntarimo kumva kimwe ibijyanye no guteza imbere umukino wa Basketball. Nandikiye inteko rusange nyigezaho ubwegure bwanjye ubwo ni bo bazafata icyemezo.”

Uretse kutagira icyerekezo kimwe na komite nyobozi ya FERWABA, izindi mpamvu zo kwegura zashyizwe ahagaragara harimo ukudashyira hamwe kw’abagize iyo komite, agasuzuguro no kutubahana kwa bamwe mu bayigize, icungwa ry’umutungo wa FERWABA ridasobanutse no gusuzuguza FERWABA mu banyamuryango no mu bafatanya bikorwa.

Iri yegura ry’aba bayobozi ba FERWABA rije nyuma yo kutavuga rumwe kwagiye kurangwa mu buyobozo bw’iri shyirahamwe aho abariyobora ndetse n’abanyamuryango batavugaga rumwe ku bakinnyi b’abanyamahanga bakina muri shampiyona ya basketball mu Rwanda.

Shema Maboko Didier yari umuyobozi muri FERWABA kandi ni n’umusifuzi mpuzamahanga. yatangiye umwuga wo gusifura mu Rwanda mu 1998. Amaze imyaka 4 ageze ku rwego mpuzamahanga.

Maboko atangaza ko nubwo yasezeye mu buyobozi bwa FERWABA bitazamubuza gukomeza gusifura kuko ari umwuga we kandi aracyabifitiye uburenganzira.
Kigalitoday yifuje kuvugana na Kalisa Eric Salongo ngo asonabure ibivugwa mu ishyirahamwe abereye umuyobozi ariko telefoni ye igendanwa ntiyayitaba.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bon travail

nininahazwe leonard yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka