Espoir BC iracakirana na UGB mu mukino ubanza wa Playoff

Ikipe ya Espoir basketball Club yatwaye igikombe cya shampiyona ya Basketball muri uyu mwaka iratangira imikino ihuza amakipe ane ya mbere (Playoff), ikina na United Generation Basketball (UGB) yabaye iya kane muri shampiyona, kuri uyu wa gatanu tariki ya 8/8/2014 guhera saa kumi nebyiri z’umugoroba kuri stade ntoya i Remera.

Muri iyo mikino itangirira muri ½ cy’irangiza, kuva saa kimi ne’ebyiri n’iminota 30 haraza gukinwa undi mukino wa kabiri uhuza Cercle Sportif de Kigali (CSK) yabaye iya gatatu muri shampiyona na APR BBC yabaye iya kane.

Iyo mikino iraba nyuma gato y’ihuza abagore aho amakipe ane ya mbere muri shampiyona; Ubumwe, BBC, APR BBC, RAPP BBC na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye atangira ahura hagati yayo yishakamo izatwara igikombe cya ‘Playoff”.

Kuva saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa gatanu ikipe ya RAPP BBC yabaye iya kabiri muri shampiyona irakina na APR BBC yabaye iya gatatu kuri stade ntoya i Remera, undi mukino ukazaba ku cyumweru aho ikipe y’Ubumwe BBC yatwaye igikombe cya shampiyona y’abagore izakina na RAPP BBC.

Espoir BBC yihariye ibikombe byose byahataniwe mu Rwanda umwaka ushize n'uyu mwaka irahabwa amahirwe.
Espoir BBC yihariye ibikombe byose byahataniwe mu Rwanda umwaka ushize n’uyu mwaka irahabwa amahirwe.

Abagabo bazakomeza gukina ku wa gatandatu aho APR BBC izakina na CSK kuri stade ntoya i Remera saa tanu za mu gitondo, imikino mu bagabo n’abagore ikazakomeza ku wa gatatu w’icyumweru gitaha tariki ya13/8/2014.

Ikipe izatsinda indi imikino ibiri niyo izabona itike yo gukina umukino wa nyuma mu bagabo, naho mu bagore, amakipe yose uko ari ane azahura hagati yayo, maze abiri yitwaye neza kurusha ayandi azabe ariyo akina umukino wa nyuma.

Ikipe ya Espoir BBC mu bagabo niyo yatwaye igikombe cya shampiyona n’icya Playoff umwaka ushize, ikaba mu mwaka wose w’imikino yaratsinzwe inshuro imwe gusa ubwo yatsindwaga na Kigali Basketball Club (KBC) umukino umwe muri ine bakinnye.

Mu bagore, ikipe ya APR BBC yari ihagaze neza umwaka ushize niyo yegukanye igikombe cya shampiyona n’icya Playoff, ariko uyu mwaka ntabwo yigaragaje cyane kuko yarangije shampiyona iri ku mwnaya wa gatatu, gusa ikaba igifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya Playoff igiye gutangira guhatanira.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka