Espoir BBC na APR BBC zegukanye ibikombe bya Playoffs

Ikipe ya Espoir yongeye kwegukana igikombe gisoza shampiona y’umukino wa Basketball mu Rwanda,nyuma yo gutsinda ikipe ya Patriots imikino itatu kuri umwe (mu bagabo), mu gihe mu bagore ikipe ya APR Fc yegukanye igikombe imaze nayo gutsinda UBUMWE BBC imikino itatu kuri umwe

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Kanama 2015 nibwo hasozwaga umwaka w’imikino mu mukino wa Basketball,aho hakinwaga imikino ya nyuma ya playoff,imikino ikinwa n’amakipe yasoje shampiona ari mu myanya ine ya mbere mu bagabo no mu bagore.

-Mu bagabo: Ikipe ya ESPOIR BBC ni yo yegukanye igikombe cya Playoffs nyuma yo gutsinda PATRIOTS BBC ku mukino wa nyuma inshuro eshatu kuri imwe. ESPOIR BBC ikaba yaratsinze ku mukino wa kane (Final game 4) wabaye ku wa gatandatu amanota 82-65,mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na APR BBC itsinze CSK BBC

Espoir nyuma yo kwegukana shampiona,yongeye no kwegukna igikombe cya Playoffs
Espoir nyuma yo kwegukana shampiona,yongeye no kwegukna igikombe cya Playoffs

-Mu bagore: APR BBC ni yo yegukanye igikombe imaze gutsinda UBUMWE BBC imikino itatu kuri umwe. Ku mukino wa nyuma wa kane (final game4), wabaye ku wa gatandatu APR BBC ikaba yaratsinze UBUMWE BBC amanota 60-46,umwanya wa gatatu wegukanywe na THE HOOPS RWANDA itsinze UR-HUYE BBC

Kuri uyu wa gatandatu kandi nibwo n’amakipe ndetse n’abakinnyi ku giti cyabo bashyikirijwe ibikombe bya Playoff,n’ibya shampiyona ya 2015 aho mu bagabo Espoir BBC ariyo yegukanye igikombe, Patriots BBC iba iya kabiri , APR BBC iba iya gatatu, CSK BBC iba iya kane

Mu bagore: Igikombe cya shampiyona cyegukanywe na APR BBC, iya kabiri iba UBUMWE BBC, iya gatatu iba THE HOOPS RWANDA naho UR-HUYE BBC iba iya kane.

Hatanzwe ibihembo no ku bakinnyi

 Olivier Shyaka ukinira Espoir BBC niwe wahawe igikombe cy’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’uyu mwaka (MVP), naho mu bagore icyo gikombe cyegukanwa na Alice Muhongerwa ukinira UBUMWE BBC.

IKIPE Y’UMWAKA

 Mu bagabo abakinnyi batanu bitwaye neza kurusha abandi (Ikipe y’umwaka) ni: Mugabe Aristide, Buzangu Mike, Hakizimana Lionel, Shyaka Olivier na Ngandu Bienvenu

Abakinnyi ba Espoir bihariye ibihembo
Abakinnyi ba Espoir bihariye ibihembo

 Mu bagore abakinnyi batanu bitwaye neza kurusha abandi (Ikipe y’umwaka) ni: Kantore Sandra, Nzaramba Cécile, Muhongerwa Alice, Urwibutso Nicole na Umugwaneza Charlotte.

Hatanzwe n'ibihembo by'abakinnyi ku giti cyabo
Hatanzwe n’ibihembo by’abakinnyi ku giti cyabo

Ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona haba mu bagabo ndetse no mu bagore yahawe Miliyoni imwe (1,000,000FRWS), iya kabiri ihabwa ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu (750.000), iya gatatu ihabwa ibihumbi magana atanu (500.000.)

Muri Playoff ikipe yatwaye igikombe yahawe ibihumbi magana atanu (500.000), iya kabiri ihabwa ibihumbi magana atatu na mirongo itanu (350.000), iya gatatu ihabwa ibihumbi magana abiri (200,000)

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MURAHOBAMAKURU
BEZA NIFAUSTINMUKINIGI.

NSANZIMANA Faustin yanditse ku itariki ya: 9-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka