Desiré Mugwiza yatorewe kuyobora FERWABA

Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya APR basketball Club, Desiré Mugwiza ni we watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu matora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe i Remera ku cyumweru tariki 29/4/2012.

Mugwiza wigeze no kuba umukinnyi wa Basketball mu ikipe yahoze yitwa Okapi, aje asimbura Kalisa Eric Salongo weguye ku mirimo ye mu mpera z’umwaka ushize kubera impamvu ze bwite.

Mu bandi batorewe imyanya y’ubuyobozi muri FERWABA hari Freddy Makuza wagizwe visi perezida wa mbere wungirije na Jean Claude Murigo yagizwe visi perezida wa kabiri wungirije.

Richard Mutabazi yatorewe kuba umunyamabanga mukuru, Alice Muhongerwa agirwa umubitsi, Ismail Uwimana aba umujyanama mu by’amategeko naho Richard Nyirishema aba umujyanama mu bya tekinike.

Desiré Mugwiza watorewe kuyobora FERWABA
Desiré Mugwiza watorewe kuyobora FERWABA

Abatowe bose bagomba kuyobora mu gihe cy’umwaka umwe kuko baje basimbura komite itararangije igihe cyayo kubera kwegura ku mirimo yayo. Muri 2013 nibwo hakazakorwa amatora asesuye agomba gushyiraho abayobozi bazamara imyaka ine; nk’uko itegeko rigenga FERWABA ribiteganya.

Nyuma y’iyegura rya Kalisa Eric Salongo, FERWABA yari imaze iminsi iyoborwa by’agateganyo na Albert Kayiranga wari umuyobozi wungirije ariko komite yari ayoboye by’agateganyo yaje guseswa n’inama y’inteko rusange ngo hashyirweho komite nshya.

Nyuma y’ayo matora yabaye ku cyumweru, hemejwe ko shampiyona ya Basketball izatangira mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu, gusa ntabwo itariki nyayo yashyizwe ahagaragara.

Umwaka ushize KBC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona mu bagabo naho APR BBC yegukana igikombe cya Playoffs mu bagabo no mu bagore.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka