CSK yegukanye igikombe cya ‘Memorial Gisembe’

Cercle Sportif de Kigali (CSK) ni yo yegukanye igikombe cyo kwibuka Ntarugera Emmanuel ‘Gisembe’, nyuma yo gutsinda APR BBC amanota 69 kuri 49 ku cyumweru tariki 22/01/2012.

Muri uwo mukino APR BBC yatwaye icyo gikombe inshuro umunani ari nazo nyinshi kurusha andi makipe, yananiwe gukomeza ako gahigo, kuko CSK yakinishaga ingufu cyane, abakinnyi bayo bari barangajwe imbere na Robert Thompson ukina mu ikipe y’igihugu, banamenya kuboneza imipira mu gakangara kurusha APR.

Nubwo byari ubwa mbere CSK yitabira iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 15, yarushije cyane APR mu gice cya mbere kuko agace ka mbere yakarangije ifite amanota 17 kuri 6 ya APR. Agace ka kabiri CSK yagatsinze ku manota 21 kuri 9 ya APR.

CSK ishyikirizwa igikombe.
CSK ishyikirizwa igikombe.

Mu gice cya kabiri, APR ni yo yatsinze amanota menshi ibifashijwemo na Kami Kabange na we ukina mu ikipe y’igihugu, ariko bitewe n’ikinyuranyo kinini cy’amanota menshi CSK yayirushaga mu gice cya mbere, umukino urangira igikombe gitwawe na CSK ikorera imyitozo mu Rugunga.

APR BBC yihimuye mu rwego rw’abagore, kuko ariyo yatwaye igikombe imaze gutsinda abakobwa ba kaminuza y’u Rwanda amanota 65 kuri 49.

Mu rwego rw’abahoze bakina Basketball bakayihagarika (veterans), Espoir BBC yatwaye igikombe imaze gutsinda ikipe ya Blarirwa amanota 42 kuri 19.

Nubwo itegukanye igikombe cy’uyu mwaka, APR niyo yagitwaye inshuro nyinshi. Yacyegukanye muri 1998, 2002, 2005, 2006, 2007, 2008, 2009 no muri 2010. Espoir BBC inategura aya marushanwa yagitwaye inshuro enye. Muri 1996, 1999, 2000 no muri 2003.

Urunani BC y’i Burundi imaze kugitwara inshuro imwe muri 2001, naho Viringa yo muri Congo nayo yagitwaye inshuro imwe muri 2004.

Nubwo iri rushanwa ryitirirwa Gisembe, rigamije muri rusange kwibuka abakinnyi bose bakinaga Basketball, abatoza, abayobozi, ndetse n’abakunzi bayo, bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bwa Espoir BBC itegura iri rushanwa, buvuga ko bahisemo ko Ntarugera Emmnanuel ‘Gisembe’ ari we witirirwa iryo rushanwa kuko yabaye umukinnyi w’intagereranywa kurusha abandi muri iyo kipe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka