Bwa mbere mu Rwanda harakinwa ‘All Stars Game’

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryateguye umukino wa Basketball kuri uyu wa gatanu tariki 29/03/2013, uzahuza amakipe abiri azaba agizwe n’abakinnyi b’intyoza batoranyijwe mu makipe atandukanye agize shampiyona.

Ni ubwa mbere uyu mukino ugiye kubaho ariko hari gahunda y’uko buri mwaka umukino nk’uyu uzajya ukinwa mu rwego rwo gushimisha abakunzi b’umukino wa Basketball; nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga wa FERWABA, Richard Mutabazi.

Uyu mukino uzagukinwa kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba, urakinwa nyuma gato y’umukino wa nyuma wa Play Off mu bagore uzahuza APR BBC n’Ubumwe guhera saa cyenda z’amanywa.

Uwo mukino ugaragaramo abakinnyi bose bakomeye mu mukino wa Basketball mu Rwanda, higanjemo abakinnyi bakina muri Espoir BBC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona n’icya Play off ndetse n’abo muri APR BBC yabaye iya kabiri muri shampiyona ndetse no muri Play off.

Abandi bakinnyi bazagaragara muri ayo makipe yombi baturuka muri Cercle Sportif de Kigali (CSK), Kigali Basketball Club (KBC), Kaminuza y’u Rwanda, Ruzizi BBC, Kigali Instiute of Education (KIE), na United Generation Basketball (UGB).

Aba bakinnyi uko ari 28 bakozee amakipe yombi (buri kipe iraba igizwe n’abakinnyi 14), batoranyijwe kandi bashyirwa mu ikipe A cyangwa B hifashishijwe abatoza bafite inararibonye muri uyu mukino kandi bakurikiraniye hafi imikino shampiyona ndetse na Play off.

Ikipe ya mbere (A) iratozwa na Bahufite John usanzwe atoza Espoir BBC akangirizwa na Buhake Albert naho ikipe ya kabiri (B) ikaratozwa na Cliff Owuor usanzwe atoza APR BBC akazungirizwa na Bahige Jacques.

Imikino nk’iyo ihuza abakinnyi bakomeye mu gihugu baba batoranyijwe, ikunze gukinwa cyane cyane mu mashampiyona akomeye ku isi, ariko iyamamaye cyane ni All Stars Game ikinwa muri Reta zunze ubumwe za Amerika igahuza abakinnyi b’ibihanganye bakina mu cyerekezo cy’Iburasirazuba (Eastern Conference) bakagina n’abakina mu cyerekezo cy’Iburengerazuba ( Western Conference).

Dore abakinnyi bagize amakipe yombi n’amakipe basanzwe bakinira:

Ikipe ya mbere (A): Mugabe Aristide (Espoir BBC), Muhizi Olivier (Espoir BBC), Bushiri Yesman (Rusizi BBC), Manzi Erneste (APR BBC), Girinshuti Jean Luc (UNR BBC), Rafiki Muhamed (APR BBC), Nkurikiyinka Deo (APR BBC), Gishoma Chrispin (CSK), Bayingana Denis (UGB), Ngandu Bienvenue (Espoir BBC), Shyaka Olivier (KBC), Wazayire Christophe (Espoir BBC) na Munyaneza Eric (KIE).

Ikipe ya kabiri (B): Hakizimana Lionel (APR BBC), Buzangu Mike (KBC), Barame Aboubakar (CSK), Kubwimana Ali (KBC), Uwizeye Placide (Espoir BBC), Habineza Jean Louis (Espoir BBc), Kulimushi Patrick (Ruzizi BBC), Karekezi Pascal (Espoir BBC), Uwimana Sankara (KBC), Kabange Kami (Espoir BBc), Bunene Omar Gedega (CSK), Niyonkuru Pascal (APR BBC), Ruzima Guillaume (CSK) na Murihira Theotime (APR BBC).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka