Basketball: Ruhezamihigo yageze mu myitozo y’ikipe y’igihugu, Kenny ategerejwe tariki 11

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya Basketball Hamza Ruhezamihigo ukinira muri Canada yageze mu Rwanda gufatanya na bagenzi be imyitozo bitegura kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire kuva tariki 20/08/2013.

Ruhezamihigo wafashije cyane u Rwanda mu gikombe cya Afurika kuva muri 2007 kugeza ubu, yasanze mu Rwanda abandi bakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda mu myitozo, bakaba bamaze iminsi bakora imyitozo nyuma yo kuva muri Mozambique, aho bitabiriye irushanwa ry’Ubwingenge bw’icyo gihugu.

Hamza Ruhezamihigo.
Hamza Ruhezamihigo.

Ruhezamihigo yasanze mu Rwanda mugenzi we ukina hanze y’u Rwanda Bradley Cameron ukinira ikipe ya Mississipi Gulf Coast College yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, hakaba hategerejwe Kenneth Herbert Gasana Ukinira Ass Charab Al Hoaciema yo muri Morocco.

Ushinzwe tekinike mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Shema Maboko Didier avuga ko Kennethy ‘Kenny’ azagera mu Rwanda mu Rwanda tariki 11/08/2013, mbere y’uko ikipe yerekeza muri Côte d’Ivoire, akaba ari nawe mukinnyi wa nyuma wari utegerejwe.

Gasana Kenny wambaye numero 12 inyuma ye hari Hamza Ruhezamihigo bategerejweho byinshi mu gikombe cya Afurika.
Gasana Kenny wambaye numero 12 inyuma ye hari Hamza Ruhezamihigo bategerejweho byinshi mu gikombe cya Afurika.

Shema uzanasifura imikino y’igikombe cya Afurika, yadutangarije ko ikipe y’u Rwanda izahaguruka i Kigali tariki 13/08/2013, ikanakinirayo imikino ya gicuti mbere y’irushanwa nyirizina.

Mu gikombe cya Afurika, ikipe y’u Rwanda izaba iri mu itsinda rimwe na Tuniziya yatwaye igikombe cya Afurika giheruka, Maroc ndetse na Burkina Faso izaba igiye muri iyo mikino bwa mbere.

Shema Maboko Dider Umusifuzi mpuzamahanga akaba anashinzwe tekinike muri FERWABA.
Shema Maboko Dider Umusifuzi mpuzamahanga akaba anashinzwe tekinike muri FERWABA.

Shema Maboko avuga ko n’ubwo iryo tsinda ririmo igihangange nka Tuniziya ariko ngo u Rwanda rushobora kuzitwara neza kuko ikipe ya Maroc iri ku rwego ruringaniye ku buryo bashobora kuyitsinda, naho Burikina Faso n’ubwo ngo batayisuzugura kuko ari nshya mu irushanwa, ariko ngo bagomba kuyitsinda.

Ikipe y’u Rwanda itozwa na Moise Mutokambali, yabonye itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika (Afrobasket 2013), nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu gikombe cy’akarere ka gatanu cyabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania muri Mutarama uyu mwaka.

Ikipe y'u Rwanda yakunze kwitwara neza mu mikino y'akarere ka gatanu.
Ikipe y’u Rwanda yakunze kwitwara neza mu mikino y’akarere ka gatanu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka