Basket zone 5: Urunani yatwaye igikombe, APR BBC iba iya gatatu

Ikipe ya basketball Urunani y’i Burundi ku wa gatandatu tariki 15 Ukwakira yaratunguranye ubwo yatwaraga igikombe cy’akarere ka gatanu I Dar es Salaam muri Tanzania nyuma yo gutsinda Cooperative Bank yo muri Kenya amanota 69 kuri 61.

Iyi kipe y’i Bujumbura yagiye mu irushwanwa ari nta mahirwe ihabwa ariko igenda itsinda amakipe akomeye muri aka karere harimo na APR BBC yo mu Rwanda kuko ari yo yayisezereye muri ½ cy’irangiza.

Mu byatumye APR ititwara neza nk’uko yabiteganyaga harimo no kudakinisha umukinnyi wayo w’imena Buzangu Mike, ukomoka mu gihugu Congo akaba ariko akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, kuko yahagaritswe gukina imikino iyo ari yo yose izwi n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basket ku isi FIBA kubera ko yakiniye ibihugu bibiri kandi bitemewe.

Uyu musore n’ubwo ikipe ye ya APR yari yamwitwaje akaba yarabwiwe ko atagomba gukina kuko yahagaritswe na FIBA umwaka wose kuko yagiye ahisha ko yakiniye igihugu cya Congo kugira ngo abone uko akinira u Rwanda ariko nyuma biza kumenyekana. Ibihano bye bizarangira umwaka utaha.

Indi kipe yari ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ni Kigali basketball Club yo ikaba itararenze amatsinda kuko yatsinzwe imikino itatu itsinda imikino ibiri ihita isezererwa.

Théoneste NISINGIZWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mugabo ngaho na newstars yi burundi newstars go ahead

hayimana bdi yanditse ku itariki ya: 31-03-2012  →  Musubize

urunani ishaka mwari muzi ko ikipe zo mu rwanda zotsinda izo mu burundi?

hayimana bdi yanditse ku itariki ya: 31-03-2012  →  Musubize

Imagine the story is about Urunani winning the tournament, but only one paragraph is dedicated to the whole story?? Cmon!!!

Johan yanditse ku itariki ya: 18-10-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka