Bahufite yizeye ko Espoir BBC atoza izegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka

Nyuma yo gutsinda 30Plus amanota 82-56, ikipe ya Espoir Basketball Club yakomeje kuza ku isonga muri shampiyona ya Basketball ndetse umutoza wayo Bahufite John avuga ko yamaze kwizera kuzegukana igikombe.

Espoir BBC yatwaye ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda mu mwaka w’imikino ushize, mbere yo guhura na 30 Plus ku cyumweru tariki ya 1/6/2014, yabanje gukina IPRC ku wa gatandatu iyitsinda iyirusha cyane ku manota 90-52.

Ku cyumweru, Espoir BBC yahuye na 30Plus, ikipe igizwe n’abakinnyi bakuze cyane ndetse n’abana bato barimo kuzamuka maze Espoir yoroherwa no kuyitsinda amanota 82-56.

Bahufite John umutoza wa Espoir wizeye kongera gutwara igikombe yanatwaye umwaka ushize.
Bahufite John umutoza wa Espoir wizeye kongera gutwara igikombe yanatwaye umwaka ushize.

Iyo ntsinzi yatumye Espoir BBC ikomeza kuyobora shampiyona ndetse ngo umutoza wayo Bahufite John yamaze kwizera no kongera gutwara igikombe cya shampiyona bari bahegukanye umwaka ushize badatsinzwe na rimwe.

“Nyuma yo gutsinda uyu munsi, ndumva rwose natangiye kwizera gutwara igikombe kuko hasigaye imikino ine kandi muri yo itatu izaba yoroshye cyane ku buryo mpamya ko tuzayitsinda. Ubu dusigaje gutsinda imikino ibiri gusa, ubundi tugatwara igikombe,” Bahufite.

Nishimwe Aimable, umutoza wa 30 Plus avuga ko gutsindwa na Espoir BBC ari ibintu bisanzwe cyane kuko ngo batsinzwe n’ikipe ikomeye cyane kandi ifite abakinnyi ba mbere mu Rwanda, gusa ngo we asanga ikipe ye yarateye imbere agereranyije n’umwaka ushize.

Ati “30 Plus ni ikipe idaharanira ibikombe kuko icyiyubaka. Twafashe abantu bahoze bakina Basketball kera, tubashyira hamwe n’abana bato ndetse benshi biga mu mashuri yisumbuye kugirango babamenyereze. Uyu mwaka rero kuba tugerageza guhangana n’ikipe nka Espoir ikadutsinda tubanje kuyigora, binyereka ko turimo kuzamuka neza”.

Espoir na APR zirahanganye. Pascal Karekezi wa Espoir (ufite umupira) ashaka kunyura kuri Manzi Nesto wa APR BBC.
Espoir na APR zirahanganye. Pascal Karekezi wa Espoir (ufite umupira) ashaka kunyura kuri Manzi Nesto wa APR BBC.

Kugeza ubu, mu mikino 14 Espoir BBC imaze gukina iri ku mwanya wa mbere n’amanota 28, APR BBC ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 27 ariko yo imaze gukina imikino 16, CSK ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 26 mu mikino 14 naho IPRC ikaza ku mwnaya wa kane n’amanota 25 mu mikino 16 yakinnye kugeza ubu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka