#BAL2023: REG BBC yatsinzwe na US Monastir yo muri Tunisia

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2023, REG BBC, yatsinzwe na US Monastir yo muri Tunisia amanota 82 kuri 76.

Firas Lahyani wa US Monastir
Firas Lahyani wa US Monastir

REG BBC, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, yatangiye nabi umukino wo kuri uyu mugoroba ndetse wabonaga ko ishobora kuza kugorwa n’umukino wose muri rusange, kuko nk’agace ka mbere karangiye igatsinzemo amanota 10 gusa mu gihe US Monastir yo yagatsinzemo amanota 25.

REG BBC yabaye nkizazampuka mu gace ka kabiri k’umukino, maze ikegukana ku manota 20 kuri 13 ya US Monastir, ariko nabwo ikipe ya US Monastir ikomeza kuyobora umukino muri rusange kuko yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota menshi, byagoye REG BBC kuyakuramo maze makipe yombi ajya kuruhuka US Monastir iyoboye n’amanota 38 kuri 30, bivuze ko yayirushaga amanota 8.

US Monastir yishimira intsinzi
US Monastir yishimira intsinzi

Bakiva kuruhuka, abasore b’umutoza Dean Murray ntibashoboye gukomereza ku muvuduko basorejeho mbere yuko bajya kuruhuka, ahubwo ikipe ya US Monastir yongeye kugenzura umukino neza, maze agace ka gatatu ikegukana ku manota 25 kuri 16 ya REG BBC.

Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, ikipe ya REG BBC yongeye kuzamura uburyo bw’imitsindire maze ikegukana ku manota 33 kuri 21 ya US Monastir, gusa nabwo ntiyakuramo ikinyuranyo cy’amanota muri rusange yari yashyizwemo, bituma US Monastir yegukana intsinzi n’amanota 82 kuri 76 ku giteranyo rusange.

REG BBC na US Monastir zoMBI zifite tike y'imikino ya nyuma
REG BBC na US Monastir zoMBI zifite tike y’imikino ya nyuma

Muri uyu mukino, umukinnyi Cleveland Thomas ni we watsinze amanota menshi, aho yatsinze 38 wenyine agakurikirwa na Jerome Randle wa UU Monastir, we watsinze amanota 32.

Ubaye umukino wa 2 wikurikiranya ikipe ya REG BBC itabona intsinzi, nyuma yo gutsindwa na Stade Malien yo mu gihugu cya Mali amanota 84 kuri 64 ku wa 6 w’icyumweru gishize.

Ikipe ya REG yasabwaga gutsinda uyu mukino ngo yizere kuyobora itsinda rya Sahara Conference, bityo bizayifashe kuzahura n’ikipe izaba yabaye iya kane mu itsinda rya Nile Conference, gusa ntibyayikundiye kuko amahirwe yo kuzasoza ku mwanya wa mbere asa n’ayamaze kuyoyoka, kuko yo yamaze gusoza imikino yayo.

Wari umukino ukomeye
Wari umukino ukomeye

Ikipe ya US Monastir yahise ibona tike nayo yo kuzakina imikino ya nyuma izabera i Kigali, ariko ikaba isigaje umukino umwe izakinamo na Association Sportive des Douanes, umukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri.

Cleveland Thomas ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino
Cleveland Thomas ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino
REG BBC igomba kwitegura kugaruka i Kigali
REG BBC igomba kwitegura kugaruka i Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka