#BAL2022: Ntabwo dushaka kuzibukwa nk’abakiriye irushanwa gusa - Kaje Elie

Guhera tariki ya 21 kugeza tariki 28 Gicurasi 2022, mu Rwanda harabera imikino ya nyuma y’irushanwa nyafurika ry’umukino wa Basketball (BAL), rigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutangizwa no gufungurwa ku mugaragaro mu mwaka ushize wa 2021.

Ikiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu
Ikiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022 muri Kigali Arena, habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku mikino ya nyuma ya BAL igomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Minisitri wa siporo mu Rwanda Madamu Aurore Mimosa Munyangaju yongeye guha ikaze amakipe 8 ahagarariye ibihugu 8 bizaba bikinira mu Rwanda guhera kuri uyu wa Gatandatu ndetse anabibutsa ko nk’Igihugu cy’u Rwanda bishimira kuba bafitanye imikoranire na BAL, irushanwa rikomeye.

Yagize ati “Mbere na mbere Leta irashima ubufatanye bukomeye ifitanye na BAL. Turimo turabona uyu mukino ukomeje gukura binyuze mu bufatanye dufitanye, uhereye ku mikino yabereye mu bice bitandukanye (conferences), amakipe y’imbere muri Afurika ubona ko yazamuye uburyo bwo guhangana mu rwego rwo kugira ngo azakine irushanwa rya BAL.”

Uhereye ibumoso: Amadou Gallo Fall (wambaye karuvati itukura) Perezida wa BAL, Munyangaju Mimosa Minisitri wa Siporo mu Rwanda na Anibal Manave Perezida wa FIBA Africa
Uhereye ibumoso: Amadou Gallo Fall (wambaye karuvati itukura) Perezida wa BAL, Munyangaju Mimosa Minisitri wa Siporo mu Rwanda na Anibal Manave Perezida wa FIBA Africa

Kaje Elie, kapiteni w’ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino yatangaje ko Igihugu cyabahaye umukoro nyuma yo kongera kwakira irushanwa kandi ko badakwiye kuzibukwa nk’abakiriye ahubwo bakwiriye kuzibukwa nk’abatwaye irushanwa.

Ati “Ntabwo twanyuzwe n’ibyishimo twahaye Abanyarwanda umwaka ushize. Igihugu cyacu cyaduhaye umukoro nyuma yo kongera kwakira irushanwa. Ntabwo dushaka kuzibukwa nk’abakiriye irushanwa gusa, ahubwo dushaka kuzibukwa nk’abatwaye irushanwa.”

Kaje Elie avuga ko badakwiriye gutahira kwakira gusa
Kaje Elie avuga ko badakwiriye gutahira kwakira gusa

Umukino wa mbere kuri uyu wa Gatandatu uratangira saa munani n’igice 14h30 ku isaha ya Kigal hagati ya AS SALÉ yo muri Maroc na PETRO DE LUANDA yo muri Angola, mu gihe umukino uhuza REG BBC yo mu Rwanda na F.A.P yo muri Kameruni (Cameroon) utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Indi mikino izakomeza ku Cyumweru aho guhera saa munani n’igice ku isaha ya Kigali ikipe ya CAPE TOWN yo muri Afurika y’Epfo izaba icakirana na US MONASTIL yo muri Tuniziya, naho saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba SLAC yo muri Guinea ikine na ZAMALEK yo mu Misiri (Egypt).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka