Amakipe y’u Rwanda ya Basketball yerekeje muri Tanzania

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo n’iy’abagore zikina Basketball, kuri uyu wa gatandatu tariki 19/01/2013 zerekeje i Dar es Salaam muri Tanzania mu mikino y’akarere ka gatanu, igamije no gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.

Ikipe z’u Rwanda zombi zari zimaze iminsi zikorera imyitozo kuri Stade ntoya i Remera, zizatangira guhatana n’andi makipe yo mu karere ka gatanu ku wa mbere tariki 21/01/2013 ubwo bazaba bashaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire muri Kanama 2013.

Kugeza ubu amakipe y’ibihugu yamaze kwemera kuzitabira iryo rushanwa rizamara icyumweru ndetse akazazana amakipe y’abagabo n’ay’bagore ni Misiri, ihabwa amahirwe yo kwegukana icyo gikombe, Kenya, Uganda, u Burundi, u Rwanda, Tanzania izakira iyo mikino ndetse na Somalia, ariko yo ikazazana ikipe y’abagabo gusa.

Ikipe y'u Rwanda ya Basketball y'abagabo yatwaye igikome cy'akarere ka gatanu muri 2011.
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abagabo yatwaye igikome cy’akarere ka gatanu muri 2011.

Moise Mutokambali utoza ikipe y’u Rwanda y’abagabo na Charles Mbazumutima utoza ikipe y’u Rwanda y’abagore bavuga ko bajyanye icyizere cyo kwitwara neza ndetse bakanegukana ibikombe nk’uko u Rwanda rwabikoze rugatwara igikombe mu bagabo no mu bagore mu mikino y’akarere ka gatanu iheruka kubera i Kigali muri 2011.

Amakipe yombi y’u Rwanda (abagabo n’abagore) amaze iminsi yihata imyitozo, ndetse akaba yarabonye n’imbaraga za bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda mu bihugu byeteye imbere muri uwo mukino , ndetse hakaba hari n’abakina mu bihugu babamo mu rwego rw’ababigize umwuga.

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda baje mu ikipe y’abagabo ni Daniel Primo Rugamba ukina muri Seattle Community College muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika, Bradly Cameron Curtis ukinira Mississipi Gulf Coast college muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenneth Gasana ukina muri ASS Chabab Al Hoaciema muri Maroc na Thierry Sukusuku ukina mu Bufaransa.

Ikipe y’abagore kandi nayo ifite abakinnyi babiri bakina hanze y’u Rwanda; Henderson Tiena Monay ukina muri Angola na Leatitia Mahoro ukina muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abakinnyi bagize ikipe y’u Rwanda y’abagabo: Aboubakar Barame, Bladley Cameron Curtis, Gasana Kenneth, Jean Louis Habineza, Lionel Hakizimana, Kami Kabange, Gedega Kajeguhakwa Bunene, Aristide Mugabe, Olivier Mihizi, Primo Daniel Rugamba, Olivier Shyaka na Thierry Sukusuku.

Abakinnyi bagize ikipe y’u Rwanda y’abagore: Jovithe Kabarere, Jeanne Yamfashije, Rosine Micomyiza, Scolastique Mukandayisenga, Cecile Nzaramba, Aisha Kamana, Gisele Umutoni, Joselyne Munyaneza, Yvonne Ikirezi, Charlotte Umugwaneza, Leatitia Mahoro na Henderson Tiena Monay.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka