Amakipe 17 yemeye kwitabira Zone 5 mu Rwanda

Amakipe 17 niyo amaze kwemera kwitabira irushanwa ry’akarere ka gatanu rihuza rizabera mu Rwanda kuva 4/10/2015 kugeza 11/10/2015 muri Basketball.

U Rwanda kuva tariki 4/10/2015 kugeza tariki 11/10/2015. rurakira irushanwa ry’akarere ka gatanu rihuza amakipe (Clubs mu bagabo n’abagore), irushanwa ryaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2007 ubwo rygegukanwaga na APR Hc yo mu Rwanda.

Kugeza kuri ubu,amakipe 11 mu bagabo n’amakipe 6 mu bagore,niyo maze kwemera kuzaba ari i Kigali mu marushanwa azajya akinirwa kuri Stade Amahoro i Remera.

Espoir BBC izaba ihagarariye u Rwanda
Espoir BBC izaba ihagarariye u Rwanda

Amakipe yamaze kwermera gukina aya marushanwa

Mu bagabo

1- URUNANI (Burundi): ari nayo yegukanye iki gikombe 2014
2- Kenya Port Authority - KPA (Kenya): yegukanye umwanya wa 2 muri 2014
3- ESPOIR BBC (Rwanda)
4- CITY OILERS (Uganda)
5- TIGER HEAD Power (IUganda)
6- CSK BBC (Rwanda)
7- GEZIRA (Egypt)
8- ULINZI BBC (Kenya)
9- DYNAMO BC (Burundi)
10- National for Engeneering & Logistics (S. Sudan)
11- ETHIOPIA Water Sports Basketball (Ethiopia.)

Mu bagore

1- USIU (Kenya): Defending #Champions2014
2- UBUMWE BBC (Rwanda)
3- APR BBC (Rwanda)
4- KCCA (Uganda)
5- BERCO Stars BC (Burundi)
6- House Agency (Ethiopia.)

APR BBC y'abagore nayo izahagararira u Rwanda
APR BBC y’abagore nayo izahagararira u Rwanda
Berco Stars y'i Burundi yegukanye Memorial Gisembe (mu bagore) nayo izaba ihatana
Berco Stars y’i Burundi yegukanye Memorial Gisembe (mu bagore) nayo izaba ihatana

Aya marushanwa y’akarere ka Gatanu (zone 5) mu mukino wa Basket azabera mu Rwanda,azaba akinwa ku nshuro ya 21,aho irya mbere ryakiniwe i Harare muri Zimbabwe mu mwaka wa 1995.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikipe URUNANIi ntabwo izitaba ayo mahiganwa yo mukarere bivuye kuburyo bw’amafranga butatanzwe ; n’uruhombo k’umugwi wacu w’URUNANI ; ku gihugu mbere n’akarere kose ka zone 5

coach yanditse ku itariki ya: 3-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka