Afrobasket U18: U Rwanda rwabaye urwa nyuma

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball U18 yafashe umwanya wa nyuma mu mikino y’igikombe cya Afurika yasojwe ku cyumweru tariki 26/08/2012 i Maputo muri Mozambique.

Ikipe y’u Rwanda yari yatangiye neza irushanwa itsinda Mozambique mu rugo iwayo, nyuma yatangiye gutsindwa kugeza ubwo yasezererwaga itageze muri ¼ cy’irangiza, isigara ihatanira umwanya wa 9 kugeza ku mwanya wa 11.

Mu mikino yose yo guhatanira umwanya wa 9 kugeza ku wa 11, ikipe y’u Rwanda ntabwo yigeze ibona intsinzi kuko yatsinzwe na Maroc amanota 74 kuri 66, aho u Rwanda rwatsinzwe muri buri gace bita ‘quart temps’(12-17, 07-13, 19-23 , 18-21), bituma irangiza ku mwanya wa 11 ari nawo wa nyuma mu irushanwa.

Maroc yo yabashije gutsinda u Rwanda, inatsinda Gabon bituma yegukana umwanya wa 9, Gabon ifata umwanya wa 10 naho u Rwanda rufata uwa 11.

Kurangiza irushanwa u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma byaratunguranye kuri iyi kipe itozwa n’Umunya-Serbia, Nenad Amanovic, kuko mbere yo kujya muri iri rushanwa yari yadutangarije ko intego ajyanye Maputo ari ukwegukana igikombe, byakwanga u Rwanda rukaza mu makipe atatu ya mbere.

Ikipe y’u Rwanda yari yabonye itike yo kwitabira iyi mikino, nyuma yo kwegukana igikombe cy’akarere ka gatanu itsinze Kenya mu mikino ibiri yabereye i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka.

Icyo gihe ikipe y’u Rwanda y’abakobwa yo ntiyabashije kubona iyo tike, kuko yakinnye na Kenya imikino ibiri maze ku giteranyo cy’amanota yabonetse mu mikino yombi Kenya irusha u Rwanda, ibona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika muri Senegal.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntago bymvikana ukuntu iyi ikipe y’u rwanda i baye iyanyuma kandi yarabashije gutsinda igitangira coach aduhe ibisobanure birambuye cg nawe wasanga yarasize abakinnyi babishoboye akajyana abatabizi!!!!!!

peter yanditse ku itariki ya: 27-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka