AfroBasket: Kenya yegukanye igikombe, u Rwanda rutahana umwanya wa gatatu (AMAFOTO)

Mu mikino yo guhatanira itike ya AfroBasket mu bagore, Kenya itsinze Misiri yegukana igikombe, naho u Rwanda rutahana umwanya wa gatatu.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hasojwe imikino ihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone 5), irushanwa rinatanga itike izahagararira Zone 5 mu gikombe cya Afurika cy’abagore kizabera muri Cameroun kuva tariki 17 kugera 22/09/2021.

Mu mukino wa nyuma, ikipe ya Kenya yayoboye umukino mu duce twose tw’uyu mukino, aho aka mbere yagatsinze ku manota 29 kuri 24, aka kabiri igatsinda ku manota 21 kuri 18, aka gatatu banganya 27 kuri 27, aka nyuma igatsinda 22 kuri 14, muri rusange Kenya itsinda Misiri 99 kuri 83.

Byari ibyishimo bivanze n'amarira nyuma yo kwegukana igikombe
Byari ibyishimo bivanze n’amarira nyuma yo kwegukana igikombe

Kanda HANO urebe amafoto menshi y’umukino wa Kenya na Misiri

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, u Rwanda rwari rwatsinzwe na Kenya, rwahatanaga na Sudani y’Amajyepfo na yo yari yasezerewe muri ½ na Misiri.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Sudani y’Amajyepfo ku manota 83 kuri 56, aho agace ka mbere u Rwanda rwagatinze ku manota 31-14.

Agace ka kabiri u Rwanda rwagatsinze ku manota 23-09, aka gatatu rugatsindwa ku manota 16-08, naho aka nyuma u Rwanda rugatsinda ku manota 20 kuri 17, umukino urangira muri rusange u Rwanda rwegukanye intsinzi.

Amwe mu mafoto yaranze umukino w’u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo

Kanda HANO urebe andi mafoto menshi y’umukino w’u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka