Afro-Basket 2021: U Rwanda rugiye gukina na Misiri na Tuniziya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo ya Basketball izakina imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo kwitegura neza ijonjora rya Kabiri rizabera muri Tuniziya.

U Rwanda ruri gukora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi
U Rwanda ruri gukora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi

Kuva tariki ya 17 kugera tariki 21 Gashyantare 2021 mu mujyi wa Monastir muri Tuniziya hazabera ijonjora rya Kabiri ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2021 aho amatsinda atatu harimo n’itsinda rya Kane u Rwanda ruherereyemo azahurira.

Mu rwego rwo kwitegura gukarishya imyitozo ndetse no gufasha abakinnyi kumenyerana muri iki cyiciro, u Rwanda rwateguye imikino ya gicuti na Misiri ndetse na Tuniziya.

U Rwanda ruzakina na Misiri ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021, bukeye bwaho ku wa mbere tariki ya 15 Gashyantare 2021 u Rwanda rukine na Tuniziya.

Mu gushaka kumenya byimbitse ibijyanye n’aya makuru, Kigali Today, yaganiriye n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi Kipe (Team Manager) Ntaganda Ernest avuga ko bateganya imikino ibiri.

Yagize ati "Ikipe ya Misiri yamaze kutwemerera ko tuzakina ku Cyumweru, ku wa Mbere tariki 15 Gashyantare twabonye undi mukino na Tuniziya izakira iki cyiciro. Ni imikino y’ingenzi twitezemo kumenyereza abakinnyi bacu.

Henry Muinuka ni we ukomeje kuyobora imyitozo
Henry Muinuka ni we ukomeje kuyobora imyitozo

Ikipe y’u Rwanda izahaguruka ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2021 yerekeza muri Tuniziya aho igomba gukina imikino itatu mu itsinda rya Kane ririmo : Nigeria, Sudan y’Epfo na Mali.

Gahunda y’imikino y’u Rwanda

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021:

 U Rwanda ruzakina na Mali

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021:

 Nigeria izakina n’u Rwanda

Ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021:

 U Rwanda ruzakina na Sudani y’Epfo

Mu mikino y’ijonjora ribanza yabereye i Kigali, kuva tariki 25-29 Ugushyingo 2020, ikipe y’u Rwanda ntabwo yitwaye neza kuko yatsinzwe imikino yose yakinnye (3 bituma isoza ku mwanya wa nyuma (4), n’amanota 3, inyuma ya Mali ya 3 n’amanota 4, Sudani y’Epfo ya Kabiri n’amanota 5, ndetse na Nigeria yabaye iya mbere n’amanota 6.

Abakinnyi 14 bakomeje umwiherero w’ikipe y’igihugu:

Abo ni: Bugingo Hubert Kabare, Hagumintwari Steven, Kami Kabange, Kaje Elie, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Ndoli Jean Paul, Niyonkuru Pascal ‘Kaceka’, Nshobozwabyosenumukiza Wilson, Ntwari Marius Tresor, Sagamba Sedar, Shyaka Olivier, Axel Mpoyo, Ntore Habimana na Sano Gasana.

Biteganyijwe ko imikino ya Afro-Basket 2021 izabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Kanama kugera tariki 05 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzaduhagararire neza

Rutsindintwarane Eric yanditse ku itariki ya: 9-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka