APR BBC itwaye igikombe cya Play offs

APR Basketball Club yegukanye igikombe gihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (Play Off), nyuma yo gutsinda Kigali Basketball Club (KBC) amanota 110 kuri 69, ku mukino wa gatatu wahuje ayo makipe yombi kuri Petit Stade i Remera tariki 10/03/2012.

APR yageze ku mukino wa nyuma idakinnye bitewe n’uko Espoir BBC bagombaga gukina muri ½ cy’irangiza ititabiriye iyo mikino. Byabaye ngombwa rero ko APR iyitera mpaga maze ihita ijya ku mukino wa nyuma.

Nk’uko itegeko rya Play off ribiteganya, ku mukino wa nyuma hagomba gukinwa imikino itatu ikipe iyitsinze yose igahabwa igikombe. APR yakinnye imikino itatu na KBC yari yarasezereye KIE muri ½ cy’irangiza.

Umukino wa mbere wahuje aya makipe yombi, APR yatsinze KBC amanota 94 kuri 70, naho mu mukino wa kabiri wabaye bukeye bwaho APR yongera kuyisubira iyitsinda amanota 88 kuri 59.

Kuwa gatandatu tariki ya 10 Werurwe kuri Petit Stade i Remera nibwo habaye umukino wa gatatu. APR yatsinze KBC iyirusha cyane ku manota 110 kuri 69, APR ihita yegukana icyo gikombe.

APR y’abagabo igitwaye ikurukira APR y’abagore nayo yagitwaye mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo gutsinda Kaminuza y’u Rwanda imikino itatu yose.

Iyi mikino ya Basketball y’uyu mwaka izakomereza mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare tariki ya 18 Werurwe, ahazakinirwa imikino y’abakinnyi ‘batatu-batatu’ (3 on 3 games).

Muri iyi mikino ya Play offs n’iya batatu-batatu, ikipe ya mbere igenerwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 300.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka