Uwayo Théogene yatorewe kuba Perezida mushya wa Komite Olempike

Uwayo Théogene usanzwe ari Perezida wa Federasiyo ya Karate mu Rwanda, yatorewe kuba Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, aho asimbuye Amb. Munyabagisha Valens uheruka kwegura

Ni inama yatangiye Perezida w’agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Madamu Rwemalika Felicitée ashimira ababatoye muri manda y’imyaka ine ishize, anashimira uburyo bakoranye muri iyi myaka ishize.

Madamu Rwemalika Felicitée wari Perezida w'agateganyo wa Komite Olempike, ni we wari uyoboye inama
Madamu Rwemalika Felicitée wari Perezida w’agateganyo wa Komite Olempike, ni we wari uyoboye inama

Iyi nama y’Inteko rusange yari ifite ingingo imwe gusa, aho kwari ugutora Komite nyobozi nshya isimbura Komite yari irangajwe imbere na Amb. Munyabagisha Valens wari Perezida wayo akaba aheruka kwegura.

Ku mwanya wa Perezida, hari umukandida umwe rukumbi, akaba ari Uwayo Theogene usanzwe ari Perezida wa Federasiyo ya Karate, mu gihe Uwiragiye Marc uyobora Federasiyo ya Rugby atemerewe kwiyamamaza kuko Federasiyo aturukamo itari Olempike nk’uko amategeko y’amatora abiteganya.

Uwayo Theogene watorewe kuba Perezida wa Komite Olempike
Uwayo Theogene watorewe kuba Perezida wa Komite Olempike

Mu matora yabaye, hagomba gutorwa abantu batanu bagize Komite Nyobozi barimo Perezida, Visi-Perezida wa mbere n’uwa kabiri, Umunyamabanga Mukuru ndetse n’Umubitsi.

Ku mwanya wa Perezida ari nawo watorewe mbere, Uwayo Theogene wiyamamaje wenyine yagize amajwi 56 kuri 56, habaze umubare w’abitabiriye amatora ndetse n’uburyo abarwa.

Hatowe kandi abajyanama babiri, abagenzuzi b’imari ndetse na Komisiyo ishinzwe gukumira amakimbirane.

Komite Nyobozi

Perezida: Uwayo Theogene
Visi-Perezida wa mbere: Umurunga Alice (Federasiyo ya Volley)
Visi-Perezida wa kabiri: Umutoni Salama (Federasiyo ya Basketball)
Umunyamabanga Mukuru: Kajangwe Joseph (Ferwafa)
Umubitsi Mukuru:Gakwaya Christian (Ishyirahamwe ryo gusiganwa mu mamodoka)

Visi-Perezida wa mbere yabaye Umuringa Alice uturuka muri Federasiyo ya Volley
Visi-Perezida wa mbere yabaye Umuringa Alice uturuka muri Federasiyo ya Volley
Umutoni Salama, Visi-Perezida wa kabiri
Umutoni Salama, Visi-Perezida wa kabiri
Kajangwe Joseph, Umunyamabanga Mukuru
Kajangwe Joseph, Umunyamabanga Mukuru
Gakwaya Christian, Umubitsi mukuru
Gakwaya Christian, Umubitsi mukuru

Abajyanama:

• Girimbabazi Rugabira Pamela (Federasiyo yo koga)
• Butoyi Jean (Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo)

Abagenzuzi b’Imari:

• Furaha Pascal (Tennis)
• Iribagiza Alice (Triathlon)
• Nzeyimana Celestin (NPC)

Gukemura amakimbirane

• Bagabo Placide (Taekwondo)
• Rwabuhihi Innocent (Ishyirahamwe ry’imirimo y’abakozi)
• Kagarama Clementine (Federasiyo ya Siporo mu mashuri)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka