Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda yeguye

Bizimana Dominique wari umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike yeguye

Nyuma y’igihe kitageze ku mwaka yari amaze atorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Bizimana Dominique yatangaje ko yeguye.

Bizimana Dominique wari Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike
Bizimana Dominique wari Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike

N’ubwo atigeze atangaza impamvu nyamukuru yatumye yegura, hari hashize iminsi havugwa ko hari ibyemezo bifatwa n’abayobozi atabizi ntabyishimire.

Komite Olempike yatowe tariki 11/03/2017 iyoborwa na Ambasaderi Munyabagisha Valens.

Abagize Komite olempike bari batowe tariki 11/03/2017
Abagize Komite olempike bari batowe tariki 11/03/2017

Si ubwa mbere kandi Umunyabanga wa Komite Olempike yeguye, kuko na komite yabanjirije iyi, Habineza Ahmed wari Umunyamabanga mukuru nawe yeguye nta mwaka ushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka