Umunya-Eritrea Amanuel Ghebreigzabhier yegukanye Shampiona y’Afurika yaberaga mu Rwanda

Umunsi wa nyuma wa Shampiona y’Afurika yaberaga mu Rwanda, usojwe Umunya-Eritrea ari we ubaye uwa mbere

Kuri iki cyumweru ni bwo hakinwaaga umunsi wa nyuma wa Shampiona y’Afurika y’amagare, aho abakinnyi bakinaga bazenguruka kuva kuri Stade Amahoro-Kibagabaga-Nyarutarama-RDB bagaruka kuri Stade Amahoro, aho bakoze intera ya Kilomtero 156

Amanuel Ghebreigzabhier yegukanye Shampiona y'Afurika mu magare yambikwa umudari wa Zahabu
Amanuel Ghebreigzabhier yegukanye Shampiona y’Afurika mu magare yambikwa umudari wa Zahabu

Kuri iyi nshuro abakinnyi bahazengurutse inshuro 14, aho mu duce twa mbere abanyarwanda bakomezaga gusimburana mu kuyobora igikundi, aho ku ikubitiro Munyanze Didier yaje kuyobora, hakurikiraho Mugisha Samuel, Nsengimana Jean Bosco nawe aza kuyobora mbere y’uko aza kuvamo adasoje isiganwa.

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’u Rwanda ntibabashije gusoza isiganwa ry’uyu munsi, aho Adrien Niyonshuti yabimburiye abandi kuva mu isiganwa, nyuma Valens Ndayisenga na Nsengimana Jean Bosco nabo baza kuvamo.

Umunya-Eritrea Amanuel Ghebreigzabhier ubwo hari hasigaye kuzenguruka inshuro eshatu, yaje guca mu rihumye abandi agenda wenyine, aza kubasiga iminota itatu, habura inshuro imwe ashyiramo intera y’iminota n’amasegonda 35, nyuma isiganwa rirangira asize uwa kabiri umunota 1 n’amasegonda 53.

Uko bakurikiranye uyu munsi n’ibihe bakoresheje:

Abakuru:
1. Amanuel GHEBREIGZABHIER (Eritrea) 3h56’29’’.
2. Metkel EYOB (Eritrea) à 1’53’’.
3. Azzedine LAGAB (Algérie),

1 GHEBREIGZABHIER WERKILUL Aman (ERITREA) 03h56’29’’
2 EYOB Metkel (ERITREA) 03h58’22’’ 01’53’’
3 LAGAB Azzedine (ALGERIA) 03h58’22’’ ’’
4 DEBESAY Mekseb (ERITREA) 03h58’24’’ 01’55’’
5 VAN HEERDEN Eddie (SOUTH AFRICA) 03h58’27’’ 01’58’’
6 ARERUYA Joseph RWANDA 03h58’35’’ 02’06’’
7 MULUEBERHAN Henok ERITREA 03h58’35’’ ’’
8 REGUIGUI Youcef ALGERIE 03h58’37’’ 02’08’’
9 MUNYANEZA Didier RWANDA 03h58’39’’ 02’10’’
10 BASSON Gustav SOUTH AFRICA 03h58’39’’ ’’
11 AIT EL ABDIA Anass MAROC 03h58’39’’ ’’
12 WELDU Hafetab ETHIOPIA 03h58’39’’ ’’
13 BURU Temesgen ETHIOPIA 03h59’05’’ 02’36’’
14 UWIZEYE Jean Claude RWANDA 04h02’23’’ 05’54’’
15 MANSOURI Abderrahmane ALGERIE 04h02’57’’ 06’28’’
16 KIPKEMBOI Salim KENYA 04h04’36’’ 08’07’’
17 EBRAHIM Redwan ETHIOPIA 04h05’38’’ 09’09’’
18 BENGAYOU Abdelraouf ALGERIE 04h06’08’’ 09’39’’
19 HAILU Hailemelekot ETHIOPIA 04h06’15’’ 09’46’’
20 OKUBAMARIAM Tesfom ERITREA 04h06’16’’

Abatarengeje imyaka 23

1. Joseph ARERUYA (Rwanda).
2. Henok MULUBRHAN (Eritrea).
3. Didier MUNYANEZA (Rwanda)

Eritrea niyo yegukanye imidali myinshi ya Zahabu muri rusange
Eritrea niyo yegukanye imidali myinshi ya Zahabu muri rusange

Uko ibihugu byakurikiranye mu kwegukana imidari

ERITREA : 20 (Zahabu 10 , Silver 5, Bronze 5)
ETHIOPIA : 13 (Zahabu 3, Silver 7, Bronze 3)
RWANDA : 10 (Zahabu 3, Silver 4, Bronze 3)
ALGERIA : 2 (Bronze 2)
BURUNDI : 1 (Silver 1)
NAMIBIA : 1 (Bronze 1)

Amafoto yaranze umunsi wa nyuma wa Shampiona y’Afurika mu mu mukino w’amagare

Abanya-Eritrea bari bahanganye n'abanyarwanda
Abanya-Eritrea bari bahanganye n’abanyarwanda
Areruya Joseph ntiyari yorohewe n'andi makipe yatinyaga ko aza kubatsinda
Areruya Joseph ntiyari yorohewe n’andi makipe yatinyaga ko aza kubatsinda
 Amanuel Ghebreigzabhier yasoje ari imbere wenyine, yasize abandi umunota 1 n'amasegonda 53
Amanuel Ghebreigzabhier yasoje ari imbere wenyine, yasize abandi umunota 1 n’amasegonda 53
Areruya Joseph atanga gusoza Murueberhan Henok wo muri Eritrea bahataniraga umudari wa Zahabu mu batarengeje imyaka 23
Areruya Joseph atanga gusoza Murueberhan Henok wo muri Eritrea bahataniraga umudari wa Zahabu mu batarengeje imyaka 23
Amanuel Ghebreigzabhier yegukanye Shampiona y'Afurika mu magare yambikwa umudari wa Zahabu
Amanuel Ghebreigzabhier yegukanye Shampiona y’Afurika mu magare yambikwa umudari wa Zahabu
Bayingana Aimable uyobora Ferwacy, yahawe igihembo cyo kuba yarateje imbere umukino w'amagare mu Rwanda no muri Afurika
Bayingana Aimable uyobora Ferwacy, yahawe igihembo cyo kuba yarateje imbere umukino w’amagare mu Rwanda no muri Afurika
Ubwiza bw'umujyi wa Kigali biri mu byaryoheje iri rushanwa
Ubwiza bw’umujyi wa Kigali biri mu byaryoheje iri rushanwa
Abantu b'ingeri zose bishimiye Prepaid Master Card ya Cogebanque
Abantu b’ingeri zose bishimiye Prepaid Master Card ya Cogebanque

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka