Uko imikino yo kwibuka yagenze mu mpera z’iki cyumweru
Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda haberaga imikino yo kwibuka, imikino yanitabiriwe n’amakipe aturutse hanze y’u Rwanda.
Mu mupira w’Amaguru
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Maroc, zakinnye imikino ibiri u Rwanda ruza kuyitsinda yombi, uwa mbere u Rwanda rwatsinze Maroc ibitego 2-0 bya Bizimana Djihad na Danny Usengimana, uwa kabiri ruwutsinda 3-0 byatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, Mugiraneza Jean Baptiste na Iranzi Jean Claude.
Handball
Irushanwa ryabaye kuva ku wa Gatandatu, risozwa kuri iki Cyumweru, aho mu bakobwa ikipe ya Police ya Uganda yatsinze Gorillas Handball Club yo mu Rwanda ibitego 25 kuri 17, naho mu bagabo ikipe ya Police y’u Rwanda itsinda APR Hc ibitego 36 kuri 21.
Basketball
Muri uyu mukino ubusanzwe hakinwa amarushanwa abiri, irushanwa rya mbere rigahuza amakipe yo mu Rwanda gusa, naho irya kabiri rigahuza amakipe yo mu Rwanda ndetse n’ayo hanze, yose akitwa Memorial Gisembe.
Mu mpera z’iki cyumweru, hakinwaga irihuza amakipe y’imbere mu gihugu, riza kwegukanwa n’ikipe ya Espoir BBC itsinze REG ku manota 61 kuri 58 mu bagabo, naho irushanwa rihuza amakipe yo mu Rwanda n’amakipe ava hanze, riteganijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Volleyball
Muri uyu mukino ikipe ya APR VC mu bagore n’abagabo ni yo yegukanye igikombe, aho mu bagabo yagitwaye itsinze ikipe ya REG amaseti 3-2 (22-25,25-15, 25-21, 19-25 na 15-11), mu bagore APR icyegukana itsinze Rwanda Revenue amaseti 3-2
Sitting Volleyball y’abafite ubumuga
Kuri iki Cyumweru habaye imikino ya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga, ihuza amakipe y’igihugu ya sittingvolleyball y’u Rwanda (abahungu n’abakobwa) na Kenya, hakinnye amakipe 4 ari yo Rwanda A, Rwanda B, Kenya A no Kenya B mu bagabo no mu bagore, irangira amakipe yo mu Rwanda ari yo yegukanye imyanya ya mbere.
Uko imikino yagenze mu majonjora
Mu bagore
Rwanda A yatsinze Kenya B amaseti 2-0
Kenya A yatsinze Rwanda B amaseti 2-0
Rwanda B yatsinze Kenya B amaseti 2-0
Rwanda A yatsinze Kenya A amaseti 3-1
Mu bagore
Rwanda A yatsinze Kenya B amaseti 2-0
Kenya A yatsinze Rwanda B amaseti 2-0
Rwanda itsindwa na Kenya B amaseti 2-1
Rwanda A itsinda Kenya A amaseti 3-1
Uko amakipe yakurikiranye
Mu bagore
1. Rwanda A
2. Kenya A
3. Rwanda B
4. Kenya B
Mu bagabo
1.Rwanda A
2. Kenya A
3. Kenya B
4. Rwanda B
Nyuma amakipe ya mbere yaje guhurira ku mukino wa nyuma, mu bagore Rwanda A itsinda Kenya amaseti 3-1, naho mu bagabo Rwanda A itsinda Kenya amaseti 3- 1.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|