RDF yateguye irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo Kwibohora

Ubuyobozi bw’Ingabo z’ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwa mbere hagiye gutegurwa amarushwanwa yo Kwibohora mu gihe u Rwanda ruzizihiza uyu munsi ku nshuro ya 29.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 26 Mata 2023, ndetse imikino ya nyuma ikazasozwa ku ya 4 Nyakanga 2023.

Nyuma yo gusoza irushanwa rihuza inzego za gisirikare zitandukanye mu mwaka 2022/2023 ryarangiye ku ya 31 Mutarama 2023, Umugaba mukuru w’ingabo, Gen Jean Bosco Kazura yasabye ko hategurwa amarushanwa y’igikombe cyo Kwibohora.

Iri rushanwa rizahuza inzego za gisirikare muri RDF mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubusabane, imibanire n’ubufatanye mu ngabo ndetse no kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Irushanwa ryo Kwibohora rizaba n’umwanya mwiza wo guhuza no kuzamura ubufatanye nikikoranire hagati y’Ingabo n’abaturage.

Muri iri rushanwa rishya hazakinwa imikino 3 irimo, Umupira w’amagaguru, Basketball na Volleyball.

Iri rushanwa rizatangira ku ya 1 Gicurasi kugeza ku ya 3 Nyakanga 2023, ndetse riikazategurwa mu buryo bwa shampiyona.

Amarushanwa azaba agizwe namakipe 20 azaba agabanyijwe mu matsinda 4.

Ibikombe, imidari n’ibihembo bizatangwa ku ya 3 Nyakanga 2023 umunsi umwe mbere yo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tugiye kongera kubona Republican Guard na Special force?ndizera ko ikipe yanjye SF izatsinda

kasongo yanditse ku itariki ya: 27-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka