Police Handball Club y’u Rwanda yegukanye igikombe cya #EAPCCOGames2023

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Handball, yisubije igikombe cy’imikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba yaberaga mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023 muri BK Arena, ni bwo hasojwe imikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, imikino yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda.

Ibirori byo gusoza aya marushanwa byakurikiwe n’umukino wa nyuma muri Handball, wahuje ikipe ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda, aho u Rwanda umukino wa mbere rwari rwatsinze Kenya, naho Uganda itsindwa na Kenya.

Kapiteni wa Police HC, Kanyandekwe Gaston ashyikirizwa igikombe
Kapiteni wa Police HC, Kanyandekwe Gaston ashyikirizwa igikombe

Umukino waje kurangira ikipe ya Polisi y’u Rwanda itsinze Polisi ya Uganda ibitego 41 kuri 27, Polisi y’u Rwanda ihita yegukana iki gikombe ku nshuro ya kane yikurikiranya.

Muri Handball, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu, ku mwanya wa kabiri haza ikipe ya Polisi ya Kenya, naho Uganda itaratsinze umukino n’umwe iza ku mwanya wa gatatu.

Usibye Handball, u Rwanda rwanegukanye igikombe mu mupira w’amaguru, Volleyball ndetse na Basketball hose mu bagabo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yarebye uyu mukino
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yarebye uyu mukino
U Rwanda nirwo rwegukanye ibikombe byinshi muri #EAPCCOGames2023
U Rwanda nirwo rwegukanye ibikombe byinshi muri #EAPCCOGames2023
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka