Nyagatare: Barishimira ibibuga bishya by’imikino bahawe, bagasaba kubona abatoza b’inzobere

Abakunzi b’imikino mu karere ka Nyagatare baravuga ko ibibuga bubakiwe
bizatuma bazamura impano zabo ariko bakifuza n’abatoza.

Mu Karere ka Nyagatare hamaze kuzura ibibuga by’imikino irimo Basketball,
Volleyball na Tennis.

Ibi bibuga byubatse iruhande rwa Stade y’Akarere ka Nyagatare yatangiye
gukinirwaho abakunzi b’umupira w’amaguru bakaba barayihimbye izina
Gorogota.

Ibibuga bya Basket, Volley ndetse na Tennis byarabonetse
Ibibuga bya Basket, Volley ndetse na Tennis byarabonetse

Umusore utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru avuga ko kuba
bamaze kubona ibibuga by’imikino bizabafasha kuzamura impano zabo, ikindi ariko ngo bizanarinda urubyiruko gukomeza kwishora mu biyobyabwenge kuko babonye aho bahugira.

Abatuye Nyagatare bakunda Tennis barifuza abatoza b'uyu mukino mushya muri aka karere
Abatuye Nyagatare bakunda Tennis barifuza abatoza b’uyu mukino mushya muri aka karere

Ariko nanone bifuza ko bahabwa abatoza cyane ku mikino itari imenyerewe
mu karere ka Nyagatare.

Ati “Turashima Perezida kuri ibi bikorwa, igisigaye badushakire abatoza ba
Tennis, Volley na Basketball. Sinshidikanya ko ubu tugiye guhugira muri iyi
mikino aho kujya mu biyobyabwenge.”

Uyu musore avuga ko imikino nka Basketball na Volleyball yari yarazimiye kuko
ibibuga bya UR Nyagatare Campus biri ahigiraga ishami ry’ubuvuzi n’ububyaza (Nursing and Midwifry) bisaziye.

Stade y'akarere ka Nyagatare yatangiye kwakira imikino
Stade y’akarere ka Nyagatare yatangiye kwakira imikino

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa
Steven aherutse gutangariza RBA Ishami rya Nyagatare (RC Nyagatare) ko
iyubakwa ry’ibi bibuga ari uguteza imbere ibikorwa bya siporo muri rusange.

Ikindi ngo bizanafasha mu kwiyubaka mu bukungu kuko abazajya baza
kureba iyo mikino bazajya bahasiga amafaranga.

Agira ati “Ibi bibuga bizafasha urubyiruko gukora siporo ndetse n’abandi
bakuze. Ikindi buriya biriya bibuga bizajya bituma hari amafaranga yinjira mu
karere ahubwo turasaba urubyiruko kugaragaza impano zabo urwitwazo
ntirukiriho.”

Uretse ibibuga biri mu sitade y’Akarere ka Nyagatare, mu kigo cy’urubyiruko cya Nyagatare naho huzuye ikibuga cya Basket na Volley.

Ikibuga cya Basket na Volleyball
Ikibuga cya Basket na Volleyball
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murebe ukuntu abakoloni badusigiye umuco mubi wo kuvangura, nkaburiya iriya ngirwa tribune isakaye yo kwicaramo abantu 50, abandi mukabanika kugasi bicwa n’izuba cg imvura ibanyagira, buriya koko nt’amafaranga yarahari yo kuhasakara hose? ubu mutegereje ko ari H.E Paul Kagame uzaza akabibona akababwira ko ataribyo, mwarangiza mukiriza ngo "Yes, Sir tugiye kubikosora" kandi amafaranga yabyo agahita aboneka! Hhhhhhhhhhhhhhhhhhh turacyafite urugendo rwo kwibohoza pe! Muzarebe amafoto ya stades zose za cyera kubw’abakoloni nikuriya zari zubatse, basakaraga aho bo ubwabo n’imiryango yabo bazicara!

Niyo yanditse ku itariki ya: 30-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka