Musanze FC izakira Rayon Sports idafite abatoza bayo bakuru

Ku cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022,ikipe ya Musanze FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona aho izaba idafite abatoza bayo babiri.

Ibi biraterwa nuko kugeza ubu umutoza w’ikipe ya Musanze FC Frank Ouna ari iwabo mu gihugu cya Kenya naho umutoza umwungirije Nshimiyima Maurice akaba yaragiye kwishuri aho ari gushaka ibyangombwa byisumbuye bimwemerera gutoza.

Nyuma yo kugera mu gihugu cya Kenya mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru www.mozzartsport.co.ke yavuze ko impamvu yagiye kwivuza iwabo ari uko ubwishingizi afite butakora mu Rwanda.

Yagize ati”Nagarutse kwisuzumisha. Ntabwo nshobora gukoresha ubwishingizi mfite mu Rwanda.”

Mu kiganiro nawe yagiranye na Kigali Today ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Musanze FC Imurora Japhet yavuze ko Frank Ouna ari muri Kenya ku mpamvu z’uburwayi aho yagiye kubonana na muganga.

“Ari muri Kenya,agira ikibazo cy’umuvuduko kandi buri myaka ibiri akoresha isuzuma ry’umubiri wose,mbere y’umukino wa Rutsiro FC yari yagiyeyo(muri Kenya) akoresheje ibizamini ibisubizo biza nyuma rero bimusaba ko ajya kubireba asanga atameze neza bamusaba kubonana na muganga w’umutima akaba ari nayo mpamvu ariyo.Ubu ari kunywa imiti igisigaye nuko ari kunywa imiti yakoroherwa akagaruka.”

Mbere yuko umutoza Frank Ouna ava mu Rwanda ikipe ya Musanze FC ntabwo yari ihagaze neza byanatumye hahagarikwa abakinnyi batatu ngenderwaho,uyu mwuka mubi watumye hari abakeka ko waba watumye uyu mutoza afata icyemezo cyo kugenda ariko ku giti cye aganira na www.mozzartsport.co.ke yavuze ko agifitanye amasezerano n’ikipe kandi ko babanye neza kandi bityo azagaruka gusa nanone ngo bizaterwa n’inama azahabwa n’abaganga.

Kuri iki cyumweru Musanze FC kandi izakina idafite umutoza wayo wungirije Nshimiyimana Maurice bakunda kwita Maso kuko nawe ubu ari mu gihugu cya Uganda aho ari gushaka impamyabumenyi yo ku rwego rwisumbuye mu butoza.

Mu mikino itanu Musanze FC iheruka gukina nta ntsinzi iheruka kuko yatsinzwe imikino itatu(3) inganyamo ibiri(2).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka