MINISPORTS yasuye ahazubakwa ibibuga mu mujyi wa Kigali (AMAFOTO)

Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali basuye ahantu hatandukanye muri Kigali hashobora kuzubakwa ibibuga by’imikino itandukanye

Kuri uyu wa Kane Tariki11 Werurwe 2021, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier, Umuyobozi Mukuru mu mujyi wa Kigali ushinzwe Imitunganyirize y’Umujyi Solange Muhirwa, basuye site zitandukanye hagamijwe kureba ahashobora kubakwa ibibuga.

Site zasuwe ziri mu Mirenge itandukanye mu Mujyi wa Kigali, zizubakwaho ibibuga bishobora gukinirwaho umupira w’amaguru, imikino y’intoki cyangwa ibishobora gukinirwaho imikino myinshi icyarimwe hagamijwe gufasha abakiri bato kubona aho bakinira no kuzamura impano ku bazifite.

Politike ya Siporo ivuguruye iteganya ko hagomba kongerwa ibikorwa remezo bya siporo mu bice bitandukanye by’igihugu, aho biteganyijwe ko buri Karere kagira ikibuga cyujuje ibisabwa abana bakiniramo

Usibye ibibuga bisanzwe, Minisiteri ya Siporo iheruka gutangaza ko igiye kuvugurura Stade Amahoro (Amahoro Complex ) mu gihe cya vuba ndetse no kubaka Stade y’akarere ka Nyanza

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka