MINISPOC irashinjwa kudafasha amashyirahamwe y’imikino ku buryo buhagije

Amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda arashinja Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) kutayaha ubufasha buhagije.

Ibi aya mashyirahamwe ya siporo ikorerwa hamwe (Sport Collectif) yabitangarije abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko kuri uyu wa 13 Ukwakira 2017 mu nama yabahuje mu rwego rwo kurebera hamwe ibyateza imikino n’imbogamizi zaba zirimo.

Inama yahuje abadepite bagize Komisiyo y'uburezi, ikoranabuhanga, umuco n'urubyiruko ndetse n'abayobzi bamashyirahamwe y'imikino ikorewe hamwe
Inama yahuje abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko ndetse n’abayobzi bamashyirahamwe y’imikino ikorewe hamwe

Abayobozi b’aya mashyirahamwe bagaragarije iyi Komisiyo ibibazo bahura na byo birimo ubufasha buke bahabwa na Minisiteri y’umuco na Siporo, aho ngo n’ubwo bafashwa ariko bidahagije, amashyirahamwe asaba iyi komisiyo kuyakorera buvugizi.

Mutabazi Richard Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basket ball yagize ati “Turashima ko Minisiteri y’umuco na Siporo idufasha, ariko na none usanga yibanda ku makipe y’ibihugu ntadufashe gushaka impano zo mu bakiri bato.”

Mutabazi Richard, Umunyamabanga wa FERWABA atanga ibitekerezo y'uburyo amashyirahamwe yafashwa
Mutabazi Richard, Umunyamabanga wa FERWABA atanga ibitekerezo y’uburyo amashyirahamwe yafashwa

Ibyo usanga bitadufasha cyane nk’aho tuba dusabwa umusaruro mu marushanwa twitabira kandi bataradufashije gutegura abakinnyi bakiri bato, ndumva hakozwe ubuvugizi byagenda neza”

Nzamwita Vincent De Gaulle nawe yavuze ko inkunga FERWAFA ihabwa idahagije
Nzamwita Vincent De Gaulle nawe yavuze ko inkunga FERWAFA ihabwa idahagije

Nzamwita Vincent de Gaulle, Perezida wa Ferwafa we yagize ati ”Minisiteri idufasha gutegura amakipe atandukanye y’igihugu, ariko ubufasha baduha ntibuhagije kuko hari igihe tubasaba amafaranga runaka ugasanga ayo dukeneye ntituyabonye yose, sikindi hari igihe dusabira Amavubi umwiherero w’ukwezi bakaduha uw’ibyumweru bibiri gusa”

Ikindi cyagarutsweho muri iyi nama ni uko ngo imikino yo muri za kaminuza yasubiye inyuma aho usanga hamwe nta n’ibibuga bigihari, kandi ari nako za kaminuza zivuka buri munsi,kuri iyi ngingo hakaba hifujwe ko hajyaho uburyo muri izo za kaminuza zajya zikangurirwa kubaka ibibuga.

Minispoc yanashinjwe kudafata amashyirahamwe kimwe

Amashyirahamwe ya siporo ikorerwa hamwe kandi yanagaragarije abadepite ko Minisiteri y’umuco na Siporo hari amwe mu mashyirahamwe itonesha ugasanga irayaha ubufasha kurenza ayandi, aha naho ngo basanga biri mubidindiza imikino imwe n’imwe.

Utabarutse Theogene Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki FERWAHAND yagize ati ”Ikindi kibazo dufite ni uko hari amashyirahamwe amwe afashwa cyane kurenza ayandi, niba usanga hafashwa cyane imikino itanu cyangwa itandatu uzasanga hari imikino imwe idindira ahubwo bakagombye gufasha amahyirahamwe akora cyane naho ubundi ntitwatera imbere twazaguma aho turi kubera amikoro make.”

Bugingo Emmanuel Diregiteri wa Siporo yavuze ko ibyo ayo mshyirahamwe avuga ntaho bihuriye kuko ngo Minisiteri ifasha Ishyirahamwe ryabagaragarije gahunda, aho yagize ati ”Ibyo ni ukubeshya twebwe dufasha gahunda ntidufasha ishyirahamwe kuko uzanye gahunda ze turazireba tukazifasha”

Itsinda ry’abadepite ryaganiraga n’abayobozi b’aya mashyirahamwe ryayijeje kuyakorera ubuvugizi ku bibazo byose byagaragjwe, nk’uko ukuriye iyi komisiyo Agnes Mukazibera yabivuze.

Yagize ati ”Twasanze bafite ibibazo byinshi birimo ubufasha bahabwa budahagije, ibikorwa remezo bikiri bike n’ibindi bibazo twaganiriyeho byose tuzabakorera ubuvugizi nk’uko biri mu nshingano zacu kandi ndumva hari ikizavamo”
Amashyirahamwe yaganiriye n’aba badepite ni iry’umupira w’amaguru, Cricket, Volleyball, Basketball, Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga NPC, Tennis, Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru ndetse n’ishyirahamwe rya siporo yo mu mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yeah ibyo byaribyo umunyabanga wa ferwaba yavuze gusa turabangamirwa cyane akarusho muma interschool er niho hakabonetse abobana arko ugasanga bazanye abazayirwa Bita abahashyi urumv rro ntacy twangeraho pee mugihe hakiremo wamuco ? nkubunabaha urugero ejo bund muma interschool er Muri Rulindo Ikigo cya apeki tumba Tss niyo yangeze kurwego rwintara hashakangwa ikipe izakina FEAC bangezeyo Batombora Apekire yimusanze arko abana babanyarwanda barimo barabarikanga abandi araba congoman mudufashe harabana bashoboye mundufashe mur Basketball twizamukire kko football ho byaranze cyanne murakoze

alias the king jmv yanditse ku itariki ya: 6-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka