Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza y’ibikorwa bya Siporo mu gihe cyo #Kwibuka28

Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza azagenderwaho n’abakora ibikorwa bya Siporo mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mu gihe mu Rwanda turi mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Minisiteri ya Siporo yamaze gutangaza amabwiriza agaragaza ibikorwa bya Siporo bitemewe ndetse n’ibyemewe n’uburyo bigomba gukorwamo.

inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zemerewe gukora ariko zakira umuntu uje ku giti cye
inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zemerewe gukora ariko zakira umuntu uje ku giti cye

Muri aya mabwiriza MINISPORTS yatangaje ko Siporo y’umuntu ku giti cye yemewe, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zemerewe gukora ariko zakira umuntu uje ku giti cye, mu gihe amarushanwa mu byiciro bitandukanye atemewe.

Amabwiriza ya MINISPORTS ku buryo burambuye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka