#Kwibuka29: Hateguwe imikino yo kwibuka abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST) ryateguye irushanwa ryo kwibuka abari abakozi bishwe muri Jenosode yakorewe Abatutsi mu 1994 riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

Muri iyi mikino iteganyijwe hagati ya tariki 2 n’iya 4 Kamena 2023 hazakinwa umupira w’amaguru ndetse na Basketball. Mu mupira w’amaguru hazitabira amakipe atandatu ariyo RBC, Ubumwe Grande Hotel, RwandAir, Banki ya Kigali, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) na Eawassca izaturuka muri Kenya, iyi mikino ikazakinirwa ku bibuga bya Ruyenzi, IPRC-Kigali, Mumena mu gihe imikino ya nyuma izakinirwa kuri Kigali Pele Stadium.

Amakipe 10 ni yo azitabira iyi mikino
Amakipe 10 ni yo azitabira iyi mikino

Mu mukino wa Basketball hazitabira amakipe ane arimo Rwanda Energy Group(REG BBC), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Kaminuza y’u Rwanda (UR BBC) n’Umujyi wa Kigali, imikino ikazakinirwa kuri IPRC-Kigali ndetse no kuri Club Rafiki izakira imikino ya nyuma.

Ni imikino yateguwe mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange, bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gahunda y’imikino:

Uko imikino ibanza izakinwa tariki 2 Kamena 2023:

RBC FC vs BK FC (15h00, Mumena)
Ubumwe Grande Hotel vs NISR FC (15h, Ruyenzi)
Rwandair FC vs Eawassca FC (15h00, IPRC-Kigali)
Uko imikino ibanza izakinwa tariki 3 Kamena 2023:
RBC FC/BK FC vs Rwandair/Eawassca FC (15h00, IPRC-Kigali)
Ubumwe Grande Hotel/NISR vs Best loser (15h00, Mumena)

Tariki 4 Kamena 2023:

Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uteganyijwe ku isaha ya saa tatu za mu gitondo kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku isaha ya saa yine n’igice n’ubundi kuri iyi stade.

Uko imikino izakinwa muri Basketball:

Tariki 2 Kamena 2023:

REG vs Cok (15h00, IPRC-Kigali)
RSSB vs UR (16h30, IPRC-Kigali)
Tariki 4 Kamena 2023:

Umwanya wa gatatu uzakinwa saa tatu za mu gitondo, umukino wa nyuma uzakinwa saa tanu z’amanywa, iyi mikino yose ikazabera kuri Club Rafiki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka