#Kwibohora26: Ibikorwa remezo bya Siporo byariyongereye, Abanyarwanda barasusuruka

Urugamba rwo kwibohora no guteza imbere igihugu ntirwigeze rusiga inyuma siporo. No mu gihe cy’urugamba, ingabo zahoze ari iza RPA zahaga agaciro siporo, aho bishoboka zigakina imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru (Football) n’uw’intoki (Volleyball)l, kugeza ubwo zishinze ikipe ya APR FC yaje kuba ubukombe muri ruhago y’u Rwanda.

Akarere ka Nyagatare kizihirijwemo ku rwego rw’Igihugu umunsi mukuru wo Kwibohora, kuri ubu gafite Stade nshya ya Nyagatare, imwe mu ma sitade mashya yubatswe mu rwego rwo guteza imbere imikino n’imyidagadro mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Muri iyi myaka 26 ishize, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka no kuvugura ibikorwa remezo bigezweho bya siporo. Ibi byatumye igihugu kigirirwa icyizere cyo kwakira bwa mbere mu mateka amarushanwa mpuzamahanga akomeye arimo CHAN, Igikombe cya Afurika cy’ibihugu ku batarengeje imyaka 17 na 20, amarushanwa nyafurika muri Basketball n’ibindi.

N’ubwo urugamba rw’iterambere rugikomeza, hari ibikorwa remezo bigaragaza intambwe igihugu kimaze gutera mu bijyanye na siporo n’imyidagaduro.

Kigali Arena, mu nyubako nziza za siporo muri Afurika

Mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo mu murenge wa Remera, huzuye inzu y’imikino izwi nka Kigali Arena.Ni inyubako iteye amabengeza imbere n’inyuma kandi ijyanye n’igihe.

Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bisanzuye ikaba iri no ku rwego rwo kwakira amarushanwa abera mu nzu (indoor) yo ku rwego rw’isi.

Iyi nyubako iheruka kwakira imikino y’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Afurika cya Basketball (BAL), ikaba igomba no kuzakira imikino ya nyuma y’iki gikombe.

Kigali Arena ni inyubako inogeye ijisho, abafana bicaramo batuje kandi yujuje ibyangombwa byose ngo yakire amarushanwa mpuzamahanga
Kigali Arena ni inyubako inogeye ijisho, abafana bicaramo batuje kandi yujuje ibyangombwa byose ngo yakire amarushanwa mpuzamahanga

Stades ziringaniye zarubatswe mu turere two mu Rwanda

Ku nkunga ya Perezida wa Republika, mu turere twa Bugesera, Nyagatare na Ngoma hubatswe Stade nziza zigezweho aho buri Stade yakira byibura abantu 3500, zikaba ndetse zaratangiye no kwakira imikino ya shampiyona n’andi marushanwa atandukanye.

Izi sitade zifite ubwatsi bw’ubukorano, zikagira igice gitwikiriye ndetse n’ahandi hadatwikiriye ariko abafana bakabasha kwicara neza, ndetse zikagira n’amatara azajya acanwa nijoro.

Stade y'akarere ka Ngoma yuzuye itwaye miliyoni 9 z'amadorali y'Amerika, yamaze gushyirwaho n'amatara
Stade y’akarere ka Ngoma yuzuye itwaye miliyoni 9 z’amadorali y’Amerika, yamaze gushyirwaho n’amatara
Stade ya Nyagatare nayo izakira abantu 3500 yamaze kuzura
Stade ya Nyagatare nayo izakira abantu 3500 yamaze kuzura
Abatuye i Nyagatare bishimiye kubona stade nziza izajya inaberaho imikino ngoramubiri
Abatuye i Nyagatare bishimiye kubona stade nziza izajya inaberaho imikino ngoramubiri

Stades zindi zaravuguruwe, izari ibitaka zashyizweho ubwatsi bugezweho, zinahabwa inyongera y’ibibuga by’imyitozo …

Abakiniye ku bibuga byo mu Rwanda hambere aha ntibakwibagirwa imikingo yabagamo, ivumbi ritumuka, gusa ubu bene ibyo bibuga biri kuba amateka, ukinira kuri Stade Huye na Kamena z’ubu, ntiyamenya uko abahakiniye mu myaka ishize bari babayeho nk’uko bitangazwa na Nshimiyimana Canisius wakiniye kuri ibi bibuga byombi hambere.

Nshimiyimana Canisius wahoze akinira Mukura mu kiganiro twagiranye mu mwaka ushize ubwo twamusangaga kuri Stade Kamena iyo yibutse ibibuga bahoze bakiniraho, akibuka imvune za hato na hato kubera kutareshya kw’ikibuga, ashima Perezida Kagame wabafashije kubona ibibuga bigezweho.

Yagize ati “Iki kibuga cya Kamena cyahozemo imikingo, umupira waridundaga nkatwe twakinaga inyuma ugashiduka ukoze penaliti, benshi bagiye bavunikira aha, ariko ubu abana barakina bisanzuye bagakina umupira usukuye, nabigereranya n’aho twe twahoze dukinira ngashima Perezida Kagame waduhaye izi mpano z’ibibuga bigezweho”

“Nta bushobozi twari dufite bwo kwakira umupira wa nijoro, ariko ubu abantu na nyuma y’akazi barakina, ubona ko nka Huye Stade yahoze yicaramo abantu nka 1500 nyuma yo kuvugururwa yanahinduye isura y’umujyi.”

Uko Stade Kamena yari imeze mbere n’uko imeze ubu

Aha kuri Stade Kamena mu myaka ishize, ikibuga ubu cyaravuguruwe
Aha kuri Stade Kamena mu myaka ishize, ikibuga ubu cyaravuguruwe
Kuri Stade Kamena ubu harasa neza, hanabera imyitozo y'amakipe atandukanye
Kuri Stade Kamena ubu harasa neza, hanabera imyitozo y’amakipe atandukanye

Imvune ziterwa n’ibibuga bibi zaragabanutse

“Ndibuka nk’umukinnyi bita Ngendakumana Djuma Saidi wigeze gukukira iryinyo kuri iki kibuga, nanjye hari inkovu mfite ku kuboko mpita nibuka Kamena ya kera ubwo twari twakinnye n’Intare, iyo rero mbonye iki kibuga abana bari gukiniraho nta n’umwe unyerera nanjye numva nishimye, kuko iyo twajyaga gukina twabanzaga kumenamo vidange ngo imiswa igende” Canisius aganira na Kigali Today

Musanze, ubu naho ikibuga cya Stade Ubworoherane cyaravuguruwe

Sitade Ubworoherane yo mu karere ka Musanze yakirirwaho imikino y’ikipe y’akarere Musanze FC.Gusa iki kibuga cyananiwe kwakira imikino myinshi bitewe n’uko cyari cyarangiritse.

Stade Ubworoherane ubu nayo yashyizwemo ubwatsi bwiza
Stade Ubworoherane ubu nayo yashyizwemo ubwatsi bwiza

Iyo imvura yagwaga imikino yarasubikwaga ariko ibi byabaye amateka nyuma y’aho iyi sitade ivururiwe aho igashyirwamo ubwatsi bwiza buri ku rwego nk’urwa Sitade Amahoro, ni sitade yatashywe tariki 9 Gashyantare 2017, ikaba ifite igice gitwikiriye, urwambariro rujyanye n’igihe ndetse n’ubwiherero,Imirimo yo kuvugurura iyi sitade yatwaye miliyoni 170RWf.

I Rubavu baruhutse gukinira mu makoro

Mu karere ka Rubavu, habarizwa Sitade Umuganda, igizwe n’ikibuga cy’imyitozo cy’ubwatsi bw’ubukorano kizitiwe gifite urwambariro, ubwogero n’ubwiherero, hatarimo icyo kibuga cy’imyitozo stade Umuganda igizwe n’igice gisakaye n’ikidasakaye, ibyumba by’urwambariro bine, ubwogero ndetse n’ubwiherero.
Isanzwe yakira abafana ibihumbi 6000, nayo ifite umwihariko wo kuba mu masitade afite ubushobozi bwo kwakira imikino ku manywa na nijoro.

Nduhirabandi AbdulKharim uzwi nka Coka, yarahakiniye, arahatoreza, nawe ubu yumva ashimishijwe no kubona umwana atanga umupira ibuye ntiriwugarure, nawe yaratuganirije

Yagize ati “Ubu urabona ko iki ari ikibuga kigezweho, urigisha umupira hano umupira ukabona gutembereza umupira birakunda, mbere ntiwari kumenya niba kuba umupira utagenda ari ikosa ry’umukinnyi, ariko ubu umwana aratembereza umupira bigaragara, habagamo amabuye,amakoro,imikingo, kabisa ubu turashimira ubuyobozi bwadufashije kubona ibintu twafataga nk’inzozi”

Stade zo mu Ntara zakira imikino y’ikipe y’igihugu

Ubusanzwe hari hamenyereweho ko imikino n’amarushanwa bikomeye bibera mu mujyi wa Kigali, ariko mu rwego rwo kwegereza ibyiza n’abandi baturage, kugeza ubu mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo, na Rubavu mu ntara y’u Burengerazuba bakiriye amarushanwa nka CHAN, igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 na 20, ndetse n’imikino y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Abatuye mu karere ka Huye no mu nkengero babashije kwirebera amarushanwa ya CHAN
Abatuye mu karere ka Huye no mu nkengero babashije kwirebera amarushanwa ya CHAN
Stade Rubavu ubu nayo yashyizwemo ubwatsi bw'ubukorano
Stade Rubavu ubu nayo yashyizwemo ubwatsi bw’ubukorano

Mbere umupira ahenshi wakinwaga ku manywa gusa

Usibye Sitade Amahoro yahozeho amatara yatumaga hashobora kuba imikino ya nijoro, ubu ku bibuga bya Rubavu, Huye, Stade ya Kigali i Nyamirambo, hashobora kubera imikino yo mu masaha akuze, aho ibyo bibuga byose byashyizweho amatara.

Ubu mu Rwanda harabarirwa Sitade 10 zifite ubwatsi bugezweho bw’ubukorano ari zo Stade ya Kigali I Nyamirambo, Stade Mumena, Stade ya Kicukiro, Stade Umuganda i Rubavu, Stade Huye, Stade Kamena, Stade ya Muhanga, Stade ya Ngoma, Stade ya Bugesera, Stade ya Nyagatare.

Hari kandi ibibuga by’imiyitozo nabyo bifite ubwo bwatsi ari byo ikibuga cya Shyorongi, ikibuga cy’imyitozo cya Rubavu, hakaba Sitade zifite ubwatsi busanzwe kandi butunganyije neza harimo Sitade Amahoro na Stade Ubworoherane y’i Musanze.

Gymnase ya Gisagara yakuye abaturage mu bwigunge

Byari bimenyerewe ko ibikorwa bya siporo byinshi biherereye mu mujyi wa Kigali, ibindi bicye bikaba mu yindi mijyi mito igize u Rwanda, gusa mu karere gafatwa nk’icyaro ka Gisagara, bababashije kwiyubakira inzu y’imikino, izwi nka Gymnase, ahashobora gukinirwa imikino irimo Basketball, Volleyball, Sitting Volleyball, Sitball n’imikino njyarugamba ndetse n’impande zayo hakaba hari ikibuga cya Beach volleyball.

Ni inyubako ibereye ijisho, ibereye abafana, aho bagera ku 1500 bayijyamo bakicara neza, ikaba ari nayo nzu y’imikino ifite uburebure busumba izindi mu kujya hejuru mu Rwanda, ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka miliyoni 922 frw.

Ubwo twayisuraga, twasanze hari kubera imyitozo y’abafite ubumuga bakina Sitting volleyball, umwe mu bo twaganiriye yatubwiye ari igikorwa cy’indashyikirwa , badutangariza ko ibi babikesha imiyoborere myiza, by’umwihariko ikaba ari n’ikipe irimo abamugariye ku rugamba barimo abo mu ngabo z’ubu RDF ndetse n’iza kera (Ex-FAR).

“Iyi nyubako yaradufashije cyane, ibikomere bya buri munsi, hano turakina twisanzuye, nkatwe abafite ubumuga twarasubijwe, turashimira Ubuyobozi bw’u Rwanda na Perezida Kagame, ubu twari kuba turi gukinira mu zuba, abacitse amaguru inkovu zikongera zigakomereka, ariko hano nta mvura nta zuba, muri make turishimye”

Aha ni muri Gymnase y'akarere ka Gisagara, ubu abafite ubumuga bishimira kuba bahakinira
Aha ni muri Gymnase y’akarere ka Gisagara, ubu abafite ubumuga bishimira kuba bahakinira

Iyi nyubako yubatse ku buryo bwa Etage aho ushobora kureba umukino uyiberamo wicaye mu myanya yo hasi cyangwa hejuru, ikaba ifite ibyumba by’urwambariro, ahakorerwa Gymtonic , ubwiherero, ibyumba 4 bikoreshwa mu buvuzi bw’ibanze, ifite na cave cyangwa inzu zo hasi zifashishwa nk’ububiko bw’ibikoresho by’imikino.

Africa Rising Cycling Center, kimwe mu bigo bibiri bikomeye by’imyitozo muri Afurika

Uyu ni umwe mu mikino imaze kuba ubukombe mu Rwanda, ukunzwe n’abantu benshi, by’umwihariko abawukina bakaba banitwara neza haba mu marushanwa mpuzamahanga akinirwa mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda, aho ubu ndetse u Rwanda runafite abakinnyi bakina nk’ababigize umwuga hanze y’u Rwanda.

Ikigo cyitwa Africa Rising cycling Center ni kimwe mu bigo by’imyitozo bibiri bikomeye muri Afurika kikagira igaraje ry’amagare rya mbere muri Afurika.Iki kigo kiri ku rwego mpuzamahanga kimaze kwakira amakipe aturutse mu bihugu bitandukanye ku isi aza gukoreramo imyitozo harimo na Direct Energie yo mu Bufaransa,Team Novo Nordisk yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI) David Lappartient aherutse gusura iki kigo atangaza ko kigiye kuzafatwa na UCI kikaba kimwe mu bigo byemewe kizajya cyitorezwamo n’abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Iki kigo kandi kimaze kwakira amakipe y’ibihugu ibitandukanye byo muri Afurika birimo Eritrea, Ethiopia, Nigeria, Zambia, u Burundi, Burkina Faso ndetse kuri iyi tariki ya kane Nyakanga u Rwanda rwizihirizaho umunsi wo kwibohora ku nshuro ya gatanu, muri iki kigo hari abakinnyi 25 b’ikipe y’igihugu ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo baje kuhakorera imyitozo yimbitse bitegura isiganwa rya Tour de la RDC.

Harimo igaraje ry’amagare riri ku rwego rwa mbere muri Afurika, icyumba cy’igororamitsi (massage) amacumbi y’abakerarugendo aho hafite ubushobozi bw’ibyumba bya kwakira abakerarugendo 12 ku ijoro, ibyuma bifite igikoni,ubwogero n’Ubwiherero, Interineti, hakabamo ndetse n’amacumbi y’abakinnyi n’abayobozi, iduka rishobora kwifashishwa mu kugurisha imyenda ya Team Rwanda, aho abakinnyi barira, ndetse n’icyumba gikorerwamo igeragezwa ry’Ubuzima bw’abakinnyi.

Mu bindi iki kigo gishinzwe uretse kwita ku buzima bw’abakinnyi harimo guteza imbere ubukerarugendo muri aka gace aho gifasha abakerarugendo ku babakodesha amagare yo kugendaho, aho ku masaha atatu igare rikodeshwa amadollars 75 y’abanyamerika naho ku munsi rigakodeshwa $135.

Muri iki kigo kandi harimo kubakwa ikibuga cyagenewe amagare bakinisha bayasimbutsa BMX Extreme Sports, inzira y’uyu mukino ikaba yaramze gutunganwa nk’uko mubibona hasi ku mafoto agaragaza udukingo ayo magare azajya asimbuka.

Sitade mpuzamahanga ya Cricket iri i Gahanga

Uwo ni umukino wa Cricket, benshi mu Banyarwanda ntibarawumenya cyane, gusa batangiye kugenda bawumenya bitewe n’uduhigo abanyarwanda bawukina bagiye bakora, ku ikubitiro Eric Dusingizimana yakoze amateka yo kumara amasaha 51 agarura udupira dukoreshwa muri uyu mukino, ahita yandikwa mu gitabo cyandikwamo abakoze ibidasanzwe ku isi (Guiness World records).

Byatumye mu Rwanda hubakwa Stade y’akataraboneka muri uyu mukino

Mu karere ka Kicukiro, ahitwa i Gahanga, ubu hubatse Stade ya mbere muri
Afurika utabariyemo igihugu cy’Afurika y’Epfo, ikaba iri kubakwa bivuye ku nkunga zitandukanye, zahereye kuri Leta y’u Rwanda yatanze ubutaka bwo kubakamo iyi Stade bungana na Hegitari 4.5, ndetse inabasonera imisoro isanzwe itangwa ku bikorwa nk’ibi ingana na 18% by’ingengo y’imari y’uyu mushinga.

Iyi Stade yubatse i Gahanga, ifite uburebure bwa metero 124, ubugari bwa metero 137, aho ifite ikibuga cy’ubwatsi, aho abafana bicara (Tribune nto) igizwe n’urwambariro, na Club aho umuntu yafatira icyo kunywa,

Nyuma yo kubaka iyi Stade byiswe phase ya mbere, hanateganyijwe phase ya kabiri yo kubaka ikibuga kindi cya cricket, gishobora kuzajya cyifashishwa nk’ikibuga cy’imyitozo.

Stade y’i Gahanga yatashywe ku mugaragaro na Perezida Kagame (Amafoto)

Stade ya Gahanga yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame
Stade ya Gahanga yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka