Kubaka Stade nshya, abafana ku kibuga, ni bimwe mu byitezwe n’abakunzi ba Siporo muri 2022

Umwaka wa 2022 ni umwaka bamwe mu bakunzi b’imikino batangiye batarawuha injyana y’uko uzabagendekera, nk’uko uwa 2021 wagenze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Umwaka wa 2021 ni umwaka wagoye ababarizwa muri Siporo ku isi yose, haba amakipe, abakinnyi, abakora mu bigo bya Siporo, ndetse n’abakunzi bayo muri rusange kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ni umwaka waranzwe no gusubika amarushanwa, inama ndetse n’ibindi bikorwa bya siporo, byagiye binatera igihombo kuri benshi bagiraga ibyo binjiza bivuye muri Siporo, gusa ariko na 2022 uburyo yatangiye ntibutandukanye na 2021.

2022: Yaba izahoza amarira abakunzi ba Siporo?

Football

Umwaka wa 2021 mu mupira w’amaguru mu Rwanda, wakinwemo shampiyona mu buryo budasanzwe, aho amakipe yagabanyijwe mu matsinda bikarangira APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona.

Muri uyu mwaka wa 2022, Shampiyona na none yongeye gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus aho yaje guhagarikwa bikanateza umwuka mubi mu bakunzi ba siporo, bigatuma imyanzuro yari yafashwe isubirwamo nyuma yo guterwa utwatsi na bamwe mu banyamuryango.

Kugeza ubu haracyibazwa niba shampiyona izasozwa nk’uko yatangiye, cyangwa se ikazongera guhagarara nk’uko byagenze muri shampiyona ya 2019/2020.

Igikombe cy’Amahoro cyaba kizaba?

Kugeza ubu ntiharemezwa uburyo ndetse n’igihe igikombe cy’Amahoro kimaze imyaka ibiri kitaba kizabamo, hibazwa niba mu gihe na shampiyona na yo yari yahagaritswe ukwezi na Minisiteri ya Siporo mu minsi ishize, iki gikombe nacyo hari abakeka ko gishobora gusubikwa.

Gusa ariko, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko igikombe cy’Intwari gisanzwe kiba muri Gashyantare uyu mwaka kitazaba, ritangaza ko igikombe cy’Amahoro gishobora gutangira nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona.

Imyiteguro ya CHAN

Muri Gashyantare uyu mwaka, hategerejwe ijonjora rya mbere ryo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), gusa hakaba hataratangazwa ingengabihe n’uko amakipe azahura.

Amavubi muri uku kwezi azamenya ikipe bazahura mu gushaka itike ya CAN 2023 na CHAN 2023
Amavubi muri uku kwezi azamenya ikipe bazahura mu gushaka itike ya CAN 2023 na CHAN 2023

Muri uku kwezi kandi kwa Gashyantare, ni bwo Amavubi azamenya ikipe bazahura mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire muri 2023, tombola izaba tariki 21/01/2022 i Douala muri Cameroon, imikino y’amatsinda ikazatangira muri Kamena 2022.

Kubaka Stade? Kugeza ubu nta Stade u Rwanda rufite yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga

Hashize igihe kinini havugwa kubakwa indi Stade y’umupira w’amaguru, harimo umushinga wo kubaka Stade i Gahanga wahagaze, ndetse no kwagura Stade Amahoro isanzwe yakira abafana basaga ibihumbi 25 ikaba yakwakira ibihumbi 45.

Muri 2020, Minisiteri ya Siporo, yari yatangaje ko imirimo yo kuvugurura no kwagura Sitade Amahoro na Sitade y’imikino y’intoki “Petit Stade” izatangira mu Kuboza 2020 igasozwa muri 2021 ariko kugeza ubu ntibyabaye.

Umushinga wo kuvugurura Stade Amahoro n'ibindi bikorwa bya Siporo i Remera biri mu bitegerejwe
Umushinga wo kuvugurura Stade Amahoro n’ibindi bikorwa bya Siporo i Remera biri mu bitegerejwe

Muri Mutarama 2020, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatangaje ko bafite gahunda yo kubaka ibikorwa remezo by’imikino itandukanye i Remera harimo no kuvugurura Sitade Amahoro, Sitade Nto ikinirwamo imikino y’intoki ndetse n’ibindi bikorwa by’imikino inyuranye, aho hari bimwe mu bikorwa remezo bihasanzwe bizimurwa.

Nyuma y’uko CAF ihagaritse Stade zo mu Rwanda zirimo Stade Amahoro imaze igihe itabyemerewe, ndetse na Stade ya Kigali (Nyamirambo) iheruka guhagarikwa, bishobora gutuma muri uyu mwaka wa 2021 hihutishwa umushinga wo kubaka cyangwa kuvugurua Stade ku buryo haboneka Stade yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Basketball: 2021 abafana nta rungu bagize, bitege iki kuri 2022

Muri 2021, ni bwo hatangizwa bwa mbere mu mateka irushanwa rihuza amakipe y’ibigugu yo ku mugabane wa Afurika rizwi nka BAL (Basketball Africa League), irushanwa ryabereye mu Rwanda muri Kigali Arena, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Patriots.

Abakunzi ba Basketball bararyohewe, uyu mwaka wa 2022 hitezwe andi marushanwa arimo BAL
Abakunzi ba Basketball bararyohewe, uyu mwaka wa 2022 hitezwe andi marushanwa arimo BAL

Muri uyu mwaka wa 2022, u Rwanda ruzongera kwakira imikino ya nyuma y’iri rushanwa rya BAL kuva tariki 21/05 kugeza 28/05/2022, aho u Rwanda ubu ruhagarariwe n’ikipe ya REG yegukanye shampiyona y’uyu mwaka w’imikino ushize.

Usibye iryo rushanwa mu Rwanda hategerejwe andi marushanwa asanzwe, harimo igikombe cy’Intwari, Shampiyona byari biteganyijwe ko izatangira tariki 11/Gshyantare, irushanwa ryo kwibuka abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT) n’andi.

Mu yandi marushanwa mpuzamahanga muri Basketball, u Rwanda rurateganya kwitabira imikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi iteganyijwe kuva tariki 25/02/2022, gusa aho amajonjora yose azabera hakaba hataramenyekana.

Handball:2021 wabaye umwaka w’akazuyazi, bizeye 2022

Umwaka wa 2021 mu mukino wa Handball, ikipe ya Police Handball Club yegukanye irushanwa rya ECAHF ryaberaga muri Tanzania, mu gihe mu bagore ikipe ya Kiziguro SS yegukanye umwanya wa gatatu, na ho amarushanwa yagombaga kwitabirwa n’amakipe y’igihugu arasubikwa.

Kugeza ubu u Rwanda rurateganya kwitabira irushanwa ry’abatarengeje imyaka 18 ndetse na 20 mu bagabo rizabera muri Ethiopia kuva tariki 15 kugera tariki 21/02/2022, gusa kugeza ubu ntibiremezwa niba iri rushanwa rizaba kubera ikibazo cy’umutekano muri Ethiopia cyatewe n’intambara ya Tigray.

Amakipe y'igihugu ya Handball muri 2021 ntiyigeze akina, yiteze amarushanwa yo muri uyu mwaka wa 2022
Amakipe y’igihugu ya Handball muri 2021 ntiyigeze akina, yiteze amarushanwa yo muri uyu mwaka wa 2022

Muri Handball kandi u Rwanda rwahawe kuzakira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’icyabatarengeje imyaka 20, aya marushanwa akazaba tariki 20 kugera 29 Kanama 2022 (U20), ndetse na tariki 30 Kanama kugera 06 Nzeri 2022 (U18).

Volleyball, Haracyibazwa ku hazaza h’uyu mukino uri mu yikunzwe mu Rwanda

Nyuma y’igikombe cya Afurika giheruka kubera mu Rwanda mu mukino wa Volleyball, u Rwanda rwaje guhanwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball, kubera gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil mu buryo budakurikije amategeko.

Volleyball muri 2021 byatangiye neza, bisozwa nabi, ahazaza h'uyu mukino muri 2022 ntiharamenyekana
Volleyball muri 2021 byatangiye neza, bisozwa nabi, ahazaza h’uyu mukino muri 2022 ntiharamenyekana

Kugeza ubu ntiharamenyekana isura ya Volleyball y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2022, dore ko kugeza ubu Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda itemerewe gutegura amarushanwa mu Rwanda cyangwa kwitabira amarushanwa mpuzamahanga, usibye amarushanwa yategurwa n’ibindi bigo byigenga.

Imikino ngororamubiri

Muri iyi mikino akenshi igikowa gikomeye gihita cyumvikana ni Marathon mpuzamahanga yitiriwe Amahoro “Kigali International Peace Marathon”, iri rushanwa rikaba riteganyijwe muri Gicurasi 2022.

Abafana, bifuza kongera kureba imikino nta nkomyi nk’uko byahoze

Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda mu mwaka wa 2020, abafana mu mikino itandukanye ntiborohewe no gusubira ku bibuga nk’uko byari bisanzwe, aho igihe byakundaga basabwaga kwipimisha byatumye abafite ubushobozi buke bibagora.

Kugeza ubu abafana bafite icyizere ko vuba aha bazongera gusubira ku bibuga nyuma y’aho umubare munini w’Abanyarwanda bamaze gufata urukingo rwa Covid-19, nk’uko mu bindi bihugu by’umwihariko i Burayi ubu abafana bakingiwe bemerewe kujya ku kibuga.

Amagare, abanyarwanda bahazwe amaso muri Tour du Rwanda 2022

Mu mukino wo gusiganwa ku magare, abanyarwanda bakina uyu mukino bazi neza ko abanyarwanda bakumbuye intsinzi muri Tour du Rwanda, dore ko iri siganwa kuva ryajya ku gipimo cya 2.1, nta munyarwanda wari wayegukana cyangwa ngo yegukane agace (Etape/Stage).

Muri Gashyantare uyu mwaka, biraba ari inshuro ya gatatu iri siganwa rikinwa riri kuri 2.1, ubu abanyarwanda barimo Mugisha Moise wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020 ariko ntakine iya 2021, ari mu bahanzwe amaso nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Pro-Touch yo muri Afurika y’Epfo.

Abandi banyarwanda bahanzwe amaso kuba bakwitwara neza barimo Mugisha Samuel nawe ukina muri Pro-Touch, ndetse na Areruya Joseph na Manizabayo Eric ba Benediction Ignite.

Tour du Rwanda 2022, hitezwe ko abanyarwanda bakongera kwitwara neza
Tour du Rwanda 2022, hitezwe ko abanyarwanda bakongera kwitwara neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka