Ku nshuro ya kane hagiye gukinwa imikino ihuza amabanki mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu hakozwe tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ihuza amabanki mu Rwanda BK na I&M zisanga mu itsinda rimwe muri ruhago.

Ni irushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA) rifatanyije n’ikigo gishinzwe gutegura ibirori GLS rizakinwa kuva tariki ya 5 Kanama 2023 kugeza tariki 1 Nzeri 2023 aho hazakinwa imikino irimo umupira w’amaguru, Volleyball ,Basketball, Tennis ikinirwa ku meza ndetse n’indi itandukanye.

Mu mupira w’amaguru hazatana amakipe arindwi agabanyije mu matsinda abiri. Itsinda rya mbere ririmo Equity Bank yatwaye igikombe giheruka, BPR na Access Bank mu gihe itsinda rya kabiri ririmo Banki ya Kigali, I&M Bank, Cogebank na GT Bank.

Muri Volleyball hazitabira amakipe ane gusa ariyo BK,BPR,Cogebank na Eco Bank naho muri Basketball hitabire amakipe umunani abanyije mu matsinda abiri. Irya mbere ririmo Banki ya Kigali, BPR, Access Bank na Cogebank mu gihe irya kabiri ririmo Equity Bank, NCBA, I&M Bank na ECO Bank.

Ibibuga bizakoreshwa ni Kigali Pele Stadium na Mumena ku mupira w’amaguru, Kimironko muri Basketball, Notre Dame des Anges i Remera muri Volleyball na Green Hills Academemy.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka