Irushanwa rihuza Banki zikorera mu Rwanda rishobora kuba mpuzamahanga.

Ubwo hasozwaga irushanwa rihuza banki zo mu Rwanda “Interbank Sports Tournament 2017” ku nshuro yaryo ya mbere, ihuriro ry’Amabanki akorera mu Rwanda (RBA) ryateguye iri rushanwa ryatangaje ko rifite gahunda yo kurigira mpuzamahanga.

Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’iryo huriro Umugwaneza Jaqueline mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru.

Abatwaye ibikombe mu Rwanda bashobora kuzajya bakina n'amakipe yo hanze
Abatwaye ibikombe mu Rwanda bashobora kuzajya bakina n’amakipe yo hanze

Umugwaneza yavuze ko bateganya ko abitwaye neza bazajya bakina n’Amabanki yitwaye neza mu bihugu byo muri Afrika y’Uburasirazuba nka Tanzania, Uganda na Kenya .

Umugwaneza Jacqueline umuyobozi w'ihuriro ry'Amabanki mu Rwanda
Umugwaneza Jacqueline umuyobozi w’ihuriro ry’Amabanki mu Rwanda

Abateguye iryo rushanwa n’abarigaragayemo bakina bavuga ko ribasigiye imbaduko zo kuzajya batanga serivisi zinoze kandi zihuse ku babagana kuko iyo wakoze siporo uba ufite umubiri ukora neza.

Hakizayezu Yves ukora muri banki ya I&M Bank umaze imyaka 7 akora muri Banki avuga ko imikino nk’iyo ifasha kugorora imitsi ku mukozi wa banki umara igihe kirekire yicaye.

Banki ya Kigali ni yo yihariye ibikombe hafi ya byose
Banki ya Kigali ni yo yihariye ibikombe hafi ya byose

Banki ya Kigali niyo yihariye ibikombe n’imidari mu irushanwa ryahuzaga banki zikorera mu Rwanda .

Banki ya Kigali yegukanye ibikombe bitatu muri bine byahatanirwaga na banki zitandukanye zikorera mu Rwanda, mu marushanwa ngarukamwaka yasorejwe kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Nzeri 2017.

Mu mupira w’amaguru, Banki ya Kigali yihanije Banki Nkuru y’u Rwanda ( BNR) iyinyagira ibitego 5-0, umukino yagezeho imaze gusezerera BPR Atlas Mara muri kimwe cya kabiri.

Muri Basketball naho Banki ya Kigali yatsinze BPR ku manota 53-35, mu gihe no muri Volleyball BK yegukanye igikombe itsinze Ecobank amaseti 3-2.

Mu mikino yo koga,igikombe cyegukanwe n’Ikipe ya I&M Bank yari ihagarariwe na bamwe mu bakinnyi nka captain wabo Hakizayezu Yves .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka