Irebere bumwe mu bukwe bw’abakinnyi bwavuzwe cyane mu Rwanda

Ubukwe ni ikimenyetso gihamya urukundo hagati y’abantu babiri baba biyemeje kubana akaramata. Buri wese bitewe n’urwego ariho agira uko abutegura, cyane ko aba ari umunsi udakunze kuboneka mu buzima kuko umuntu akenshi aba yemerewe gukora ubukwe inshuro imwe mu buzima.

Hari Ubukwe buba ugasanga buravuzwe cyane bitewe n’impamvu zitandukanye, abagiye kubukora, ibyakoreshejwe mu bukwe ndetse n’ababwitabiriye.

Kigali Today yabakusanyirije bumwe mu bukwe bw’abakinnyi bo mu Rwanda bwavuzwe cyane uhereye mu 2010 kugeza none.

Ubukwe bw’Umukinnyi w’amagare Munyaneza Didier bita ‘Mbappe’

Didier Munyaneza bita Mbappe yari ashagawe n'abakinnyi bazwi mu mukino w'amagare barimo na Joseph Areruya
Didier Munyaneza bita Mbappe yari ashagawe n’abakinnyi bazwi mu mukino w’amagare barimo na Joseph Areruya

Munyaneza Didier usanzwe ukinira ikipe ya Benediction y’i Rubavu, ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu mukino w’amagare mu Rwanda. Mu mwaka wa 2019, ni bwo yafashe icyemezo cyo kurushinga n’umukunzi we Niyomubyeyi Joselyne.

Ubu bukwe bwaravuzwe cyane kuko bwanitabiriwe na bimwe mu bihangange birimo Areruya Joseph wari no mu baherekeje uyu musore.

Ubukwe bwa Imanishimwe Djabel n’umukobwa wa Hadji w’ i Nyanza

Djabel n'umufasha we na sebukwe Hadji ku munsi w'ubukwe
Djabel n’umufasha we na sebukwe Hadji ku munsi w’ubukwe

<

Imanishimwe Djabel wakiniriaga ikipe ya Rayon Sports, ubwo ubukwe bwe bwari bwegereje yakoze impanuka ikomeye bamwe batangira no gukeka ko ubukwe bushobora kutaba. Nyuma y’iminsi mike ubukwe bwe n’uwo yihebeye bwarabaye.

Ubwo Djabel Imanishimwe yasohoraga impapuro zitumira abantu ko yafashe icyemezo cyo kurushingana na Niyitunganye Kawthar, ubukwe bwabo bwaravuzwe cyane.

img135031|center>

Impamvu yo kuvugwa kuri ubu bukwe ni uko yari agiye kurushingana n’umukobwa wa Hakizimana Saidi, uzwi nka Hadji, umucuruzi ukomeye w’i Nyanza akaba n’umwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports.

Aba bombi bafashe icyemezo cyo kurushinga taliki ya 26 Mutarama 2019, mu bukwe bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’abakinnyi b’ikipe ya Rayon sports n’abandi bagenzi be b’abakinnyi.

Ubukwe bwa Michel Rusheshangoga

Rusheshangoga n'umufasha we ku munsi w'ubukwe
Rusheshangoga n’umufasha we ku munsi w’ubukwe

Michel Rusheshangoga ni umwe mu bakinnyi abantu benshi bibazagaho igihe azakorera ubukwe kuko yari afite umukunzi bari bamaranye igihe, aho bivugwa ko bari baratangiye gukundana bakiri bato.

Tariki ya 27 Nyakanga 2019 ubukwe bwa Rusheshangoga na Nakazungu ni bwo bwabaye, bubera mu busitani bw’ishuri rya ‘Exella School’.

Rusheshangoga Parrain we yari Tom Close
Rusheshangoga Parrain we yari Tom Close
TMC na Platini bari mu bitabiriye ubukwe bwa Rusheshangoga
TMC na Platini bari mu bitabiriye ubukwe bwa Rusheshangoga

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abandi basitari aho Rusheshangoga yari ashagawe n’Umuhanzi Tom Close, ndetse n’abaririmbyi nka Platini na TMC bahoze mu itsinda rya Dream Boys.

Ubukwe bwa Migi n’umunyamakuru Gisa Fausta

Migi na Gisa Fausta
Migi na Gisa Fausta

Urukundo burya ruza igihe rushakiye. Abantu babaga hafi ya Gisa Fausta na Migi ntibatekerezaga ko aba bakundana kuko Migi yari afite umukunzi w’undi mbere ya Gisa Fausta.

Migi ubwo yagiraga ibyago uwari umukunzi we akitaba Imana, yatangiye gutekereza ahava umukunzi mushya cyane ko yabonaga ari ngombwa gushaka umugore.

Kumenyana byatangiye ari isano hagati y’umukinnyi n’umunyamakuru wa siporo, aho bahuraga kenshi Gisa Fausta wakoreraga Lemigo TV amushakaho amakuru.

Nyuma baje kwisanga bakundanye birangira banashinze urugo, mu bukwe bwabaye muri 2015. Aba na bo ubukwe bwabo bwaravuzwe cyane kuko bombi bari basanzwe ari n’abasitari.

Ni ku nshuro ya mbere byari bibayeho umukinnyi n’umunyamakuru bashinze urugo, ndetse hari n’abavugaga ko urugo rwabo rumeze nk’urwa Iker Casillas na Sara Carbonero, na bo babanye umwe ari umukinnyi undi ari umunyamakuru.

Ubukwe bwa Yannick Mukunzi

Yannick Mukunzi na Joy Iribagiza
Yannick Mukunzi na Joy Iribagiza

Yannick Mukunzi azwiho kuba ari umugabo ugira igikundiro imbere y’igitsinagore, igihe kimwe ndetse higeze kugaragara umwe mu bakobwa wari wamurwariye indege (wari warwaye kubera kumukunda), aho yifuzaga kubona uyu musore byibuze ngo abashe gutuza.

Abakobwa benshi bo mu Rwanda bifuzaga kureba uwo Yannick Mukunzi azarutisha abandi bakabana. Uyu wahoze akinira ikipe ya Rayon Sport na APR FC, yafashe icyemezo arushingana na Iribagiza Joy.

Yannick Mukunzi n'umukunzi we Iribagiza Joy
Yannick Mukunzi n’umukunzi we Iribagiza Joy

Ubu bukwe na bwo bwaravuzwe cyane kuko bwari butegerejwe abenshi bafitiye amatsiko uwo Mukunzi Yannick azahitamo.

Ubukwe bwa Kanombe Aphrodice na mushiki wa Murenzi Abdallah

Kanombe na Hamida n'imfura yabo
Kanombe na Hamida n’imfura yabo

Ubwo ikipe ya Rayon Sports yabaga i Nyanza hagati ya 2013 na 2014, byorohereje Kanombe kumenyana n’uwaje kuba umufasha we, ari we Umwali Hamida, mushiki wa Murenzi Abdallah wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports.

Abantu ntabwo biyumvishaga uburyo Kanombe ahangaye mushiki w’uwari umuyobozi we bakiyemeza kujya mu mishinga y’urukundo yaje no kubyara kubana ubuziraherezo.

Hamida, umugore wa Kanombe ni mushiki wa Murenzi Abdallah wigeze kuyobora Rayon Sports
Hamida, umugore wa Kanombe ni mushiki wa Murenzi Abdallah wigeze kuyobora Rayon Sports

Iki gihe bivugwa ko hari bamwe batari bashyigikiye urukundo rwabo, ariko gushyigikirwa na Murenzi Abdallah na se w’umukobwa muzehe Murenzi Quassim, aba bombi bahamije urukundo rwabo baza no kurushinga mu mwaka wa 2014.

Ubukwe bwa Niyonshuti Adrien atwara umugeni we ku igare

Ku munsi w'ubukwe bwa Adrien Niyonshuti
Ku munsi w’ubukwe bwa Adrien Niyonshuti

Adrien Niyonshuti yabaye umukinnyi ukomeye cyane mu mukino w’amagare, aho yabaye umukinnyi wa mbere w’Umunyarwanda wakinnye hanze y’igihugu.

Adrien Niyonshuti usigaye afite ikipe y’umukino w’amagare ajya anatoza nk’umutoza wayo, ubukwe bwe bwabaye muri 2017 na bwo bwaravuzwe cyane kubera udushya twari tuburimo.

Ku munsi w’ubukwe n’umukunzi we, Umutesi Elysee, Adrien Niyonshuti yamuhetse ku igare berekeza ku muryango w’aho biyakiriye.

Adrien Niyonshuti yakoze agashya atwara umugore we Umutesi Elysee ku igare
Adrien Niyonshuti yakoze agashya atwara umugore we Umutesi Elysee ku igare

Ubwo banasohokaga mu Kiliziya nyuma yo gusezerana, na bwo abari babambariye bari barimbye mu mpuzankano y’abakinnyi b’amagare, harimo amakabutura, imipira, ingofero n’inkweto zabigenewe, ibi na byo byari agashya kuko ubusanzwe ku munsi w’ubukwe usanga abantu baba bambaye amakoti ndetse n’amakanzu.

Abari baherekeje Adrien Niyonshuti banagaragaye bahuje amapine y’amagare mu kirere, maze Niyonshuti n’umugore we bakimbagira hagati yabo. Iki gihe babaye nk’abigana uko umusirikare mukuru wakoze ubukwe, anyura hagati y’inkota.

Ubukwe bwa Karekezi Olivier n’Umunyatuniziya Niwin Sorlu

Olivier Karekezi n'umufasha we Niwin Sorlu ku munsi w'ubukwe
Olivier Karekezi n’umufasha we Niwin Sorlu ku munsi w’ubukwe

Olivier karekezi yagiye agira igikundiro aho yari umusore ukundwa na benshi, gusa icyemezo cyo gushinga urugo byemewe n’amategeko yagifashe ubwo yari agiye kwerekeza muri Suwede. Agezeyo yatandukanye n’uwo bari bari kumwe, yiyemeza gushaka undi mufasha.

Muri 2014 ubwo yakoraga ubukwe na Niwin Sorlu bamenyaniye muri Tuniziya yari yaratandukanye n’umugore we wa mbere.

Ubukwe bwabo bwabaye umunsi ikipe y’Igihugu Amavubi yakinaga n’ikipe ya Libya mu ibanga rikomeye. Nyuma bwaravuzwe cyane kuko Karekezi Olivier ni izina risanzwe rizwi hano mu Rwanda.

Ubukwe bwa kabiri bwa Haruna n’Umunyarwandakazi Cassandra Rayan

Haruna Niyonzima n'umukunzi we Cassandra Rayan bakoze ubukwe
Haruna Niyonzima n’umukunzi we Cassandra Rayan bakoze ubukwe

Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, tariki 28 Mata 2020 ni bwo amafoto y’ubukwe bwe bwa kabiri yatangiye gusakara.

Abantu bibajije byinshi kuko yaherukaga gukora ubukwe na Uwineza Consolée Nailah muri 2015. Icyemezo cyo kongera gushaka umugore wa kabiri, Haruna yagifashe nyuma y’uko yari amaze iminsi abana n’umukunzi we muri Tanzania.

Haruna Niyonzima yari afite akanyamuneza
Haruna Niyonzima yari afite akanyamuneza

Kuvugwa k’ubukwe bwabo byatewe n’uko bombi bazwi cyane muri Tanzania aho n’umufasha we ari umwe mu bakurikirwa cyane muri Tanzania. Ikindi cyatumye buvugwa ni uko Haruna yari ashatse bwa kabiri, ibisa nk’aho bigifatwa nk’igitangaza mu mico y’Abanyarwanda nubwo idini rye rya Isilamu ribyemera.

Ubukwe bwa Nyakwigendera Katawuti na Irene Owoya uzwi nka Oprah

OPRAH NA KATAWUTI
OPRAH NA KATAWUTI

Uretse no mu Rwanda, ubu bukwe bwaravuzwe cyane no mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba. Impamvu yo kuvugwa k’ubu bukwe ni uko abari bagiye kurushinga bose bari abasitari.

Katawuti yari umukinnyi ukomeye mu Rwanda ndetse ufite n’imitungo myinshi, aho ubwo yashingaga urugo yabarirwaga amafaranga agera ku bihumbi 700 by’amayero, angana na miliyoni hafi 700 z’amanyarwanda igihe yakoraga ubukwe.

Opraha na we yari umukinnyi ukomeye cyane mu gukina filimi muri Tanzania no muri Afurika y’Uburasirazuba. Kwamamara muri filime n’ubwiza bwe byatumaga aba ikimenyabose.

Oprah na Katawuti mu munyenga w'urukundo
Oprah na Katawuti mu munyenga w’urukundo

Indi mpamvu yatumye ubukwe bwabo buvugwa cyane, ni uko bwatanzweho amafaranga menshi kandi bugaragaramo ibintu bihenze.

Bivugwa ko ubu bukwe bwakoreshejwemo miliyoni zirenga 40 igihe bwabaga, ibi nabyo byatangaje benshi.

Nubwo ubukwe bwabo bwatangaje benshi ariko, urukundo rwabo ntirwatinze kuko rwarangiye ahagana muri 2011, ndetse batandukana byemewe mu mwaka wa 2016.

Ubu ni bumwe mu bukwe bw’abakinnyi bwavuzwe cyane mu Rwanda twabakusanyirije, gusa birashoboka ko hari ubundi utaba wabonyemo aha kandi bwaravuzwe cyane, uramutse hari ubundi uzi wabudusangiza mu mwanya w’ibitekerezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka