Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yageze mu Rwanda

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021.

Nk’uko bisanzwe mbere y’imikino ya Commonwealth ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Umwamikazi w’u Bwongereza agenera ubutumwa ibihugu bizayitabira aho abucisha mu nkoni izenguruka ibyo bihugu byose ariko ubwo butumwa bugasohozwa mbere ho umunsi umwe ngo irushanwa ribe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo iyo nkoni yasesekaye mu Rwanda mu cyiswe (Queen’s Buton Relay), ikazazenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali aho izamara iminsi itatu, mu rwego rwo kuzenguruka ibihugu bitandukanye mbere y’Imikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) izabera i Birmingham mu 2022.

Munezero Valentine na Musabyimana Penelope basanzwe bakinira ikipe y’igihugu ya Volleyball na Beach volleyball, ni bo bahawe iyi nkoni nk’abagomba kuyitambagiza mu bice bitandukanye byo mu mugi wa Kigali byateguwe, aba bakinnyi kandi nibo rukumbi babashije kuzana umudali muri aya marushanwa, ubwo bitabiraga aya Commonwealth youth Games yabereye i Bahamas mu 2017, aho batahukanye umudali wa bronze.

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza y’Imikino ya Birmingham 2022 yatangiriye urugendo rwayo mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza izwi nka Buckingham Palace ku wa 7 Ukwakira 2021, ubwo Umwamikazi Elizabeth II yatangaga ubutumwa buzagezwa mu bihugu byose bigize Commonwealth.

Uwayihawe icyo gihe ni Kadeena Cox watwaye imidali ine ya Zahabu mu Mikino Paralempike ndetse akaba ari we wa mbere mu bihumbi by’abazayigeza mu bihugu 72.

U Rwanda ruyakiriye ari igihugu cya 10 nyuma ya Uganda mu gihe izava i Kigali ijyanwa muri Tanzania hagati ya tariki ya 13 n’iya 16 Ugushyingo 2021.

Ku nshuro yayo ya 16, iyi nkoni y’Umwamikazi izagenda ibilometero ibihumbi 140 mu bihugu 72. Mu gihe cy’iminsi 269 izagezwa mu Burayi, Afurika, Asia, Océanie no muri Amerika mu gihe mu Bwongereza izahamara iminsi 25 mbere y’uko imikino itangira.

U Rwanda rukaba ruzajya muri iyo mikino ku nshuro ya 4, aho rwitabiriye ku nshuro ya mbere mu 2010 maze rwongera gusubirayo muri 2014 na 2018.

Ubwo rwitabiraga bwa mbere mu 2010, u Rwanda rwaserukanye n’imikino itanu harimo imikino ngororamubiri (athletics), boxing, Cyling, Swimming na Tenni, na ho mu 2014 rwongeye guserukana imikino 5 gusa hiyongeramo guterura ibiremereye.

Icyo gihe abakinnyi baserutse mu kwiruka harimo nka Robert Bagina na Ntakiyimana Emmanuel birukaga metero 800, gusa ntibabashije kurenga amajonjoro kuko Bagina yaje ku mwanya wa 23 na ho Emmanuel asoza ku mwanya wa 24, Potien Ntakiyimana na Cyriaque Ndayikengurukiye bombi birukaga metero 5000, Muhitira Félicien, Eric Sebahire, Jean Mvuyekure na Dis Dieudonné nabo bari baserutse mu kwiruka, mu gihe mu bagore u Rwanda rwari ruhagarariwe na Clementine Mukandaga na Cloudedette Mukasakindi.

Mu magare hagiye Jamvier Hadi, Gasore Hategeka, Valens Ndayisenga, Adrien Niyonshuti, Jean Nsegimana na Bonavanture Uwizeyimana.

Mu koga u Rwanda rukaba rwarahagarariwe na Patrick Rukundo, mu baterura ibiremereye ni Theogene Hakizana.

Mu mwaka wa 2018 ari nabwo buheruka urwanda rwahagarariwe n’abakinnyi 17 bose hamwe aho mu basiganwa ku maguru bari 6 abagabo 3 n’abagore 3.

Beach volleyball hasohotse abakinnyi 2 bose b’abagore, Cycling ni yo yari yatwaye abakinnyi benshi kuko yari ihagarariwe n’abakinnyi 8, abagabo 6 n’abagore 2 na Powerlifting yahagarariwe n’umukinnyi umwe.

Iyi nkoni yatangiye kuzengurutswa mu bihugu bitandukanye mbere y’Imikino ya Commonwealth yabereye i Cardiff mu 1958.

Nyuma yo kugezwa i Kigali kuri uyu wa Kabiri, iyi nkoni yajyanywe muri Marriott Hotel ahabereye ikiganiro n’itangazamakuru nyuma ijyanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ku munsi wa kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2021, izagezwa muri Pariki y’Ubukerarugendo ya Nyandungu ndetse no ku Ishuri rya Lycée de Kigali.

Ku munsi wayo wa gatatu mu Rwanda, ku wa 11 Ugushyingo 2021, izatambagizwa mu bice birimo ku Nzu Ndangamurage y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, kuri Stade ya Cricket i Gahanga no mu Mujyi wa Kigali, aho hose, izajya itwarwa n’abakapiteni b’amakipe y’Igihugu.

Iyo nkoni igereranywa n’urumuri rutambagizwa mbere y’itangira ry’Imikino Olempike, ni ikimenyetso cy’Ubumwe n’urukundo biranga ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuzima bwahagaze kubera "inkoni y’umwamikazi"!!! Wagirango si umwuntu nk’abandi.Ibi babyita amanjwe.Tujye twemera ko abantu twese turi ubusa:Twese turarwara,tugasaza,tugapfa.Mu maso y’imana,umuntu ukomeye kuruta abandi,ni ushaka imana cyane,akayikorera.Uwo izamuzura ku munsi wa nyuma.Naho abibera mu by’isi gusa ntibayishake (kandi nibo benshi),iyo bapfuye baba batazongera kubaho.Biba birangiye.

gisagara yanditse ku itariki ya: 10-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka