Inkambi ya Mahama yihariye ibihembo mu irushanwa ryahuzaga inkambi (Amafoto)
Mu irushanwa ryari rimaze iminsi itanu rihuza amakipe y’inkambi z’impunzi ziri mu Rwanda, ikipe ya Mahama ni yo yegukanye ibikombe byinshi mu mikino itanu yakinwe
Kuva tariki 17/08/2024, mu nkambi y’impunzi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, haberaga irushanwa rihuza inkambi mu mikino itandukanye.
Ni imikino yahuzaga abakinnyi basaga 600 bari baturutse mu nkambi za Mahama, Kigeme, Mugombwa, Nyabiheke na Kiziba, bakaba barahatanga mu mikino ya Football, Basketball, Volleyball, Karate na Seatball.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 21/08/2024, ni bwo iyi mikino yasojwe hanatangwa ibihembo ku makipe yitwaye neza, aho amakipe yagiye ahembwa kugera no kuri Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Muri Basketball mu bagabo, igikombe cyatwawe Mahama I itsinze Nyabiheke ku manota 41 kuri 39, naho mu bagore gitwarwa naho gitwarwa na Mahama I itsinze Mahama II ku manota 34 kuri 23.
Muri Volleyball, igikombe cyatwawe n’inkambi ya Mugombwa yo mu karere ka Gisagara, itsinze Kigeme yo mu karere ka Nyamagabe amaseti 3-1.
Mu mupira w’amaguru ari nawo wasoje indi mikino, ikipe y’inkambi ya Mahama I yatsinze inkambi ya Kigeme igitego 1-0, ihita itwara igikombe inahembwa 1,000,000 Frws.
Iyi mikino ikaba yari igamije gukangurira urubyiruko ruba mu nkambi kwirinda kujya mu bikorwa bitemewe n’mategeko, kwirinda inda z’indaro n’ibindi
Andi mafoto yaranze iyi mikino
.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|