Ingimbi n’abangavu b’u Rwanda bakiriwe muri Algeria mu mikino y’abakiri bato-Amafoto

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, delegasiyo y’u Rwanda yerekeje muri Algeria mu mikino y’abakiri bato, yaraye yakiriwe ku mugaragaro

Kuri uyu wa Kabiri i Alger muri Algeria haraye habereye umuhango wo kwakira delegasiyo y’u Rwanda, aho igiye kwitabira imikino Nyafurika ihuza abakiri bato (Youth African Games/Jeux Africains de la Jeunesse - Alger 2018), imikino izasozwa tariki 28/07/2018.

Muri ayo marushanwa, u Rwanda ruzahagararirwa mu mikino itatu, ari yo Beach volleyball (Abahungu n’abakobwa),Athletisme ndetse na karate (Abakinnyi n’abatoza bazo bakazagera i Alger ku wa 21/07/2018), gusa ubu abamaze kuhagera akaba ari ikipe ya Beach volleyball (Abahungu n’abakobwa)

Haririmbwa Rwanda Nziza i Alger muri Algeria
Haririmbwa Rwanda Nziza i Alger muri Algeria
Ikipe y'u Rwanda ahacumbikiwe abazitabira iyi mikino bose (Village des Jeux Africains de la Jeunesse)
Ikipe y’u Rwanda ahacumbikiwe abazitabira iyi mikino bose (Village des Jeux Africains de la Jeunesse)

Abakinnyi n’abatoza imikino Nyafurika y’abakiri bato 2018

1. BEACH VOLLEYBALL

1. KAGERUKA CEDRICK
2. MASABO BERTIN
3. MUNEZERO VALENTINE
4. MUSABYIMANA PENELOPE
5. MUDAHINYUKA CHRISTOPHE (Umutoza)

2. Imikino ngororamubiri/Gusiganwa ku maguru

1. NISHIMWE BELYSE 800m
2. IRADUKUNDA MEDIATRICE 1500m
3. UGEZIWE DIEUDONNEE (Kapiteni w’ikipe) 1500m
4. IBISHATSE ANGELIQUE 3000m
5. BAKUNZI AIME PHRADITTE 3000m
6. KARANGWA KWAME 100m, 200m, no gusimbuka
7. KARASIRA ERIC (Umutoza)

3. KARATE

1. SHYAKA KABERUKA VICTOR KATA INDIVIDUEL/CAPITAINE
2. NIYITANGA HALIFA KUMITE - 51 kgs
3. UMUNEZERO JOVIA KUMITE – 49 kgs
4. NKURANYABAHIZI NOEL ENTRAINEUR

Fidele Kajugiro Sebarinda uhagarariye delegasiyo y'u Rwanda yakirwa i Alger
Fidele Kajugiro Sebarinda uhagarariye delegasiyo y’u Rwanda yakirwa i Alger
Bamwe mu bakinnyi b'u Rwanda ba Beach Volley bamaze kuhagera
Bamwe mu bakinnyi b’u Rwanda ba Beach Volley bamaze kuhagera
Ibendera ry'u Rwanda ryamaze kuzamurwa muri Algeria
Ibendera ry’u Rwanda ryamaze kuzamurwa muri Algeria
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka